
Minisitiri w’ingabo muri leta ya Kinshasa, bwana Jean Pierre Bemba Gombo, ararebana ayingwe nabegereye President Félix Antoine Tshisekedi.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 05.05.2023. Saa 8:00 PM, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Amakuru avugwa nibitangaza makuru bya Mahanga, harimo Jeune Afrique, nuko mubutegetsi bwa Republika ya democrasi ya Congo, bohafi na President Félix Antoine Tshisekedi, bo batarebana neza na Minisitiri wingabo Jean Pierre Bemba Gombo, uheruka kuza muriyo leta vuba gusa akaba yarigeze kubaho Visi President muriki gihugu.
J.Pierre Bemba, wigeze nokuyobora inyeshyamba muri Kisangani yanenze imyitwarire idasanzwe y’abegereye President Félix Tshisekedi.
Mubyo Jeune Afrique yatangaje, ivuga ko Minisitiri wingabo muri RDC, J.Pierre, arakajwe nimyitwarire aba bakozi berekana muri leta ya Kinshasa akavuga kandi ko binerekana kutagira uburambe mukazi ndetse nokutagira gahunda.
Abakozi J.Pierre Bemba atunga agatoki cyane akaba ari abegereye President Félix Tshisekedi.
Ibi bikaba byaramenyekanye mugihe Minisitiri wingabo Jean Pierre Bemba, yabibwiye bamwe mu nshuti ze barimo n’abadipolomate.
Ibi byose bikerekana ko abajyanama ba hafi na ba Minisitiri ba Tshisekedi bitwara uko bashatse batitaye ku buyobozi bwo hejuru.
Bamwe muribo kandi ngo bagaragaje kenshi mu bijyanye no kunyereza umutungo wa leta muriki gihugu.
Kugeza ubu, ngo kutagira ubunyamwuga ngo nibyo biranga abafatanyabikorwa ba hafi na Tshisekedi.
Abenshi muribo bakomoka muri diaspora.
Ngo baza nta burambe, igitangaje bakimenyereza umwuga mu bigo bya leta bigomba kuba bicungwa n’abagabo babishoboye kandi bakora. Bikaba atari byo bikorwa kugeza ubu nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.
Kuva Tshisekedi yajya ku butegetsi mumwaka wa 2019, nyuma y’amatora yarwanyijwe cyane n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, benshi bakomeje kwamagana kutaba abanyamwuga kwa bamwe mu nzego zo hejuru za Leta ya Kinshasa.
Ingaruka zivuka, ngo n’uko gukikizwa n’abatabifitiye ububasha, inshuro nyinshi byatumye Tshisekedi afata ibyemezo bidakwiye haba ku rwego rw’igihugu no ku rwego mpuzamahanga, bikaba bikomeje guhindanya isura ya Republika ya democrasi ya Congo (RDC).




