
Muri RDC haravugwa uruntu runtu namacenga muri Politiki.
Ayamakuru yateguwe n’a Bruce Bahanda, tariki 10.05.2023. Saa 8:7 pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Nyuma y’aho SADC yemeje kohereza ingabo za yo mu burasirazuba bwa Congo, ibi byatumye Président Félix Tshisekedi, ayiheza icizere cose bikaba byanamaze kumenyekana ko Tshisekedi yamaze guha ingabo za EAC igihe ntarengwa cyo kurwanya M23 cyangwa bitaba ibyo zikava mu gihugu cye.
Président Félix Tshisekedi, akaba yibasiriye izingabo za EAC ndetse n’a Gen Jeffe Nyagah, ibi byagaragariye mukiganiro , Président Félix Tshisekedi, yagiranye nitangaza makuru wunva ga yibasiye igihugu ca Kenya nimugihe yavugaga atunga agatoki uwahoze ari umugaba w’ingabo za EAC.
Ubu haribazwa niba EAC izemera kurebera ko SADC ishoza intambara ishobora kugira ingaruka mukarere kose cyane cyane nk’ikibazo cy’impunzi zishobora kongera guhunga ku bwinshi zigahungira muribi bihugu bya Africa y’iburasirazuba (EAC).
Gusa umuhuzabikorwa wa Sosiyete Sivile ya NSCC, Jonas Tshiombela, yasabye leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo gusobanurira abanyecongo, inshingano zabasirikare bazoherezwa n’a SADC muburasirazuba bwa RDC, dore ko kuruyu wambere tariki 08.05.2023, aribwo byemejwe ko ingabo za SADC zigomba kwinjira muriki gihugu kugishakira Igisubizo kirambye c’umutekano.
Bwana Jonas Tshiombela, yagize ati : “Kuva ho Président Félix Tshisekedi, agiriye icyizere umuryango wa SADC, turizera ko yakuye isomo kuri EAC no ku bisubizo byitezweku ngabo zose ziza ku butaka bwa RDC. Ese isomo ryarizwe? Nibamara kuhagera, manda izaba ibyo bemeranijweho cyangwa izaba ikindi kintu? Ibyo byose, nta makuru tubifiteho, gusa, dukomeje kugira amakenga kandi turabona ko hari ingabo nshya ziyongera ku zisanzwe.”
Yakomeje agira ati : “Turashaka ko manda ya SADC isobanurwa mbere y’uko bagera ku butaka bwa Congo. Ese aba bari basanzwe bo guhuza gahunda zabo z’akazi, uburyo bateganya kwishyira hamwe kugira ngo amahoro agaruke? Ibyo bigomba kumenyekana. Niba atari uko bimeze, abadafite gahunda yogutera ingabo za FARDC mubitugu nibazinge imizigo batahe, baba aba EAC cangwa abo ba SADC niba batazarwanya M23 nibagume iwabo abandi nabo batahe.”




