
Ihuriro ry’amashaka y’ibumbiye mw’ihuriro rya FCC, bashize itangazo hanze rimenyesha ko batazitabira amatora muri RDC.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tariki 11/08/2023, saa 9:00pm, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
I huriro ry’amashaka y’ibumbiye mw’ihuriro rya FCC, bashize itangazo hanze rimenyesha ko batazitabira amatora ateganywa kuba muri RDC. N’itangazo ryashizwe hanze n’umuvugizi wiri huriro mu Intara ya Kivu yamajy’Epfo.
Mubiri muriryo tangazo harimo ko abagize iri huriro batazitabira amatora ateganijwe kubera muri Republika ya Democrasi ya Congo (RDC) mu kwezi kwa Cyuminakabiri uyu mwaka wa 2023.
Uyu muvugizi w’ihuriro rya FCC akaba yabivuze ubwo yavugana n’umunyamakuru wa Radio Canal Africa, bwana Tomson.
Bimwe mubibazo umunyamakuru yabajije uyu muvugizi w’ihuriro rya FCC, bwana Tomson yatangiye abaza ati: Ko hakomeje kuvugwa ngo harabantu biri huriro ry’amashaka FCC, badepoje Kandidatire zabo muri CENI ariko ntizemerwa! Ese nibyo? Umuvuguzi ati: “Yego nibyo ibi byabaye mu Ntara!”
Yakomeje asubiza umunyamakuru avuga ati: “Ese ubundi twa depoza mu Ntara, tutara depoje kurwego rw’igihugu? Reka nkubwize ukuri twebwe nka FCC ntabwo tuzitabira ayo matora.”
Mumpamvu nyamukuru yo kutitabira amatora bavugako abagize CENI mugihe batahindura ingendo zabo n’imikino barimo ibo nka FCC badashobora kwitabira ayo matora nkuko bigaragara ko murayo matora hazaba ubujura bukomeye.
Ikindi nuko Inyeshamba zomu bwoko bwa Babembe zibumbiye mucyo bise CNPCC iyobowe na Gen William Amuri Yakutumba, biciye mu muvugizi wayo bwana EBUELA DALTON, nawe yabwiye Radio Canal Africa, ko badashaka kunva umuntu ufite izina ry’Ikinyarwanda uziyamamariza muri teritoire ya Fizi, Uvira ndetse na Mwenga ho mu Ntara ya Kivu yamajy’Epfo.
Tubibutseko muri territoire ya Fizi harimo Abanyamulenge (Tutsi), batsindiye kuziyamamariza muriyo territoire bavuga ururimi rwikinyamulenge, aba bakaba ari: SEBIKABU MUGANWA JAKSON,
-MUSIRIMU BIHOZAGARA na
KAMENYERO EMANUEL.
Umuvugizi wa Gen Yakutumba, akaba yabwiye itangaza makuru ko abo bagabo bose biya ma mariza muri teritware ya Fizi, ara Banyarwanda ko nta Munyamulenge uba muri Congo.
Arangiza asaba ko kandidatire zabo Banyamulenge zakurwaho kuko babisabishije kuri Komisiyo ishizwe kugenzura ibya matora muri Congo(CENI).