Hari abasanga ihagarikwa rya Generali Majoro Sylvain Ekenge mu nshingano ridahagije
Ku itariki ya 27/12/2025, Generali Majoro Sylvain Ekenge, wari umuvugizi w’Ingabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC), yagiranye ikiganiro na Televiziyo y’Igihugu ya Congo-Kinshasa. Muri icyo kiganiro, yakanguriye Abanye-Congo kwirinda gushakana n’abagore b’Abatutsikazi, abashinja kuba abanyamayeri bashuka abagabo mu rukundo nyamara bafite imigambi mibi ibihishe inyuma.
Aya magambo yayahuza n’intambara ikomeje mu burasirazuba bwa RDC, intambara ubuyobozi bwa Kinshasa bumaze igihe bwitirira u Rwanda, ndetse ntibunatinye kuyita umugambi w’Abatutsi wo kwigarurira igihugu cya Congo.
Ku rundi ruhande, ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi Tshilombo rivuga ko intwaro ryafashe rigamije kurwanya imiyoborere mibi irangwa na ruswa, icyenewabo, ivangura n’itonesha, cyane cyane bikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi, by’umwihariko abatuye mu burasirazuba bw’igihugu kandi bavuga Ikinyarwanda.
Iri vangura rishingiye ku moko, ku rurimi no ku miterere y’abantu, ni ryo Generali Majoro Sylvain Ekenge yongeye gushishikariza mu buryo buziguye mu magambo yavugiye kuri Televiziyo y’Igihugu ku itariki ya 27/12/2025. Nubwo ayo magambo yaje kumuviramo kwamburwa inshingano zo kuba umuvugizi wa FARDC, hari ababona ko icyo gihano kidahagije.
Muri icyo kiganiro kandi, Sylvain Ekenge yanemeje ko inzego z’umutekano zafunze abayobozi benshi b’igisirikare bakekwaho gukorana n’u Rwanda. Icyakora, inkuru iteye impungenge ni uko bamwe muri abo bafunzwe, cyane cyane Abatutsi bakomoka mu Banyamulenge, bamaze igihe bafunzwe bataragezwa imbere y’ubutabera, bataraburanishwa kandi batarahamwa n’ibyaha bashinjwa.
Abasesenguzi batandukanye baheraho bavuga ko benshi mu bafunzwe ari abavuga Ikinyarwanda, bagashinjwa gusa inkomoko yabo, imiterere yabo cyangwa ururimi bavuga, bagahora bashyirwa mu majwi nk’abafite uruhare mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC.
Ni muri urwo rwego hari ababona ko ihagarikwa rya Sylvain Ekenge kubera imvugo z’urwango yakoresheje ku Batutsi, cyane cyane ku bagore babo, ryari rikwiye gukurikirwa n’ikorwa ry’ubutabera, yaba mu nkiko zo mu gihugu cyangwa izo ku rwego mpuzamahanga. Abandi bo basanga iki cyemezo ari ukwiyerurutsa no kugerageza kwigaragaza neza mu maso y’amahanga, cyane cyane u Bubiligi, bwahise bwamagana ayo magambo yuzuye urwango akimara gusohoka.
Ku ruhande rw’u Bubiligi, hari abemeza ko na bwo bukunze kwirengagiza ihohoterwa rikorerwa Abatutsi bo muri Congo, nubwo rimwe na rimwe bagirwamo uruhare n’inzego za Leta ya Congo-Kinshasa, igihugu u Bubiligi gifitanye na cyo imikoranire ya hafi mu rugamba rwo kurwanya AFC/M23 igenzura igice kinini cy’uburasirazuba bwa RDC.
Mu kiganiro umusesenguzi ku bibazo byo mu burasirazuba bwa RDC n’akarere, Maître Edson, yagiranye n’umunyamakuru Magarambe Théodore mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu tariki ya 31/12/2025 kuri Magarambe TV, yavuze ko amagambo ya Sylvain Ekenge ahanwa n’amategeko y’igihugu ndetse n’ay’amahanga, cyane cyane arwanya ivangura n’ihohoterwa rishingiye ku bwoko n’igitsina. Ku bwe, RDC yari ikwiye gutera indi ntambwe ikamukurikirana mu butabera.
Icyakora, Maître Edson yagaragaje impungenge z’uko ubutegetsi bwa Tshisekedi bushobora kudatinyuka kumukurikirana, kuko imvugo z’urwango zimaze igihe zigaragara no mu bayobozi bakuru ba Leta, barimo n’umuvugizi wa Leta, Patrick Muyaya. Yongeyeho ko no gushishikariza abantu kwifotozanya n’Abatutsi hagamijwe kwerekana ko nta vangura ririho, bishobora gufatwa nk’ivangura rihishe, rikwiye kwamaganwa no gukurikiranwa n’amategeko.
Maître Edson yasobanuye kandi ko gukurikirana Sylvain Ekenge byafungura amarembo yo gukurikirana n’abandi bantu bazwiho imvugo z’urwango, barimo n’intumwa ya rubanda Justin Bitakwira, bamwe bafata nk’umusingi w’ingengabitekerezo y’urwango n’ivangura rikorerwa Abatutsi bo mu burasirazuba bwa Congo-Kinshasa.
Yongeyeho ko urubanza nk’urwo rwaba ishingiro ry’ihame, bigatuma n’abandi bahezanguni bakurikiranwa hadashingiwe ku nzego cyangwa imyanya barimo. Ni yo mpamvu asanga igihano Sylvain Ekenge ashobora kugumishwaho ari ukumwambura inshingano gusa, kuko kumugeza imbere y’ubutabera byasaba no gukurikirana abandi benshi bafite imyitwarire isa n’iye.
Bityo, benshi bakomeje gutegereza kureba icyerekezo ejo hazazana ku birebana n’ubutabera muri Congo-Kinshasa, cyane cyane ku bayobozi n’abanyapolitiki bakekwaho guhembera inzangano n’amacakubiri, aho bamwe bemeza ko bakwiriye guhanwa hatitawe ku nzego cyangwa imyanya barimo.






