Hari amahirwe ko leta ya Israel ishobora kwemera ibiganiro n’umutwe wa Hamas.
Ni bije nyuma y’uko Israel yemeye kohereza intumwa muri leta Zunze Ubumwe z’Amerika, kugira ngo ziganirize perezida Joe Biden wa leta Zunze Ubumwe.
Hamas, binyuze muri Quatar iri gukora nk’umuhuza muri iki kibazo, yari yasabye Israel ko bagirana ibiganiro bigamije guhoshya iyi ntambara, aho uyu mutwe wari wasabye ko Israel yakura ingabo zayo zose muri Gaza, uyu mutwe nawo ugatanga abaturage ba Israel washimuse.
Israel yari yabanje kwanga iki cyifuzo cya Hamas, ivuga ko igomba guhangana n’uyu mutwe uko byagenda kose, gusa kohereza intumwa muri Amerika ni ibimenyetso by’uko iki gihugu gishobora kuba cyemeye iby’ibi biganiro.
Minisitiri w’intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, yari yagiranye ikiganiro kuri telephone na Joe Biden kigaruka kuri iyi ngingo, ndetse yari yanatumije inama y’umutekano igamije kwigira hamwe niba Israel yakwemera kuganira na Hamas ku ngingo yo kubona abaturage bashimuswe, mu gihe yakwemera kuvana ingabo zayo muri Gaza.
MCN.