Hari byavuzwe ku biganiro biteganyijwe guhuza u Rwanda na Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Nta gihindutse ibiganiro bizahuza abategetsi ba RDC n’ab’u Rwanda bizaba ku matariki asoza uku kwezi kwa Karindwi uy’u mwaka; bahurire i Luanda mu gihugu cya Angola aho bazaganira ku birebana n’umutekano muke uri mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Iyi nama igiye kuba nyuma y’iyabereye muri Zanzibar muri Tanzania, nayo ikaba yarabaye mu ntangiriro z’uku kwezi kwa karindwi.
Ku ruhande rw’u Rwanda yari yitabiriwe n’abarimo minisitiri w’ubanye n’amahanga, Olivier Duhungirehe cyo kimwe n’umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y’ubanye n’amahanga ushinzwe umuryango wa Afrika y’iburasizuba, Gen James Kabarebe.
Mu gihe RDC yo yari ihagarariwe na minisitiri w’ubanye n’amahanga w’ungirije, Gracia Yamba.
Ibyavuye muri ibyo biganiro by’i Zanzibar byavugaga ko ba minisitiri b’u Rwanda n’aba-congo Kinshasa bemeranyije ko amakimbirane y’ibihugu akwiye gukemurwa hashingiwe ku buryo bwashyizweho ubwo EAC yashingwaga.
Bashingiye kuri iyi ngingo, ab’u Rwanda na Congo Kinshasa berenanyije guhura hashingiwe ku myanzuro ya Luanda.
Kimweho ntibizwi neza ko leta ya Kinshasa izitabira ibyo biganiro bizabera i Luanda.
Kuko mu biherukwa gutangazwa n’abamwe mu bategetsi ba Kinshasa, byavugaga ko ibyigiwe i Zanzibar muri Tanzania atari ukuri. Ndetse kandi bavuga ko minisitiri wayo wari muri ibyo biganiro yafashwe amafoto atabizi.
Ibi bituma haba urwikwekwe ku biganiro biteganyijwe kubera i Luanda.
MCN.