Hari gikekwa cyatumye uwabaye kandida ku mwanya wa perezida muri RDC, atabwa munzu y’imbohe.
Ku wa mbere tariki ya 02/09/2024, uwigezeho kuba kandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika ya demokarasi ya Congo mu matora y’ubushyize, Seth Kikuni, yafunzwe mu buryo butemewe n’amategeko, n’abakozi bashinzwe iperereza.
André Claudel wo mu muryango wa Kikuni, abinyujije kurukuta rwa x, yatangaje ifungwa rya mwenewabo, agira ati: “Ku wa mbere tariki ya 02/09/2024, igihe c’isaha ya saa sita, abakozi b’ikigo cya ANR, baherekejwe n’umuyobozi w’intara y’umujyi wa Kinshasa, binjiye mu biro bya Seth Kikuni, bitwaje icyemezo cy’ubutumwa, bamusabye kubakurikira bavuga ko agomba kuvugana n’umuyobozi w’iy’i serivisi. Nyuma yo kuvugana nabi ntibatindiganije gukoresha ingufu, bamuhutaza mbere yo kumujana ku cyicaro gikuru cy’umutekano mu gihugu, giherereye ahateganye n’ibiro bya minisitiri w’intebe. Seth Kikuni afungiye aho adashaka, mugisa nk’ifungwa rya nyaryo.”
Impamvu zatumye atabwa muri yombi ntizatanzwe. Ariko ibi bibaye nyuma y’amasaha make Seth Kikuni ashyize kuri x ubutumwa bwamagana ubwicanyi, bwabaye ku Cyumweru muri gereza ya Makala, akaba aribyo bikekwa by’intandaro y’iri fungwa rye.
Ubwo butumwa bugira buti: “Ubwicanyi bwinshi busa cyane nk’uruhererekane rw’iyicwa ry’abaturage bagombye kurindwa bidasanzwe na Leta. Wazalendo muri Goma, Kilwa, Lwilu, none muri Makala. Ntibishoboka.”
Ahagana mu kwezi kwa Gatandatu uyu mwaka, we na Claude André Lubaya, bari batangije urwego ngishwanama kuri politiki n’imibereho myiza.
Uru rwego rwafatwaga nkururwanya ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, bavuga ko bugizwe n’ubwiganze butemewe kandi bwamunzwe na ruswa, butagira umushinga wa politiki nyawo ufitiye igihugu akamaro, kandi butitaye ku mibereho y’abaturage kandi bushishikajwe gusa no gusangira.
MCN.