“Hari hateguwe kwica cyangwa gushimuta abazitabira ibiganiro i Luanda,” amakuru avugwa.
Biravugwa ko hari hateguwe gushimuta cyangwa kwica intumwa za m23 zari kwitabira ibiganiro by’imishikirano i Luanda muri Angola ibyari guhuza Leta ya Congo n’uyu mutwe wa m23 uyirwanya.
Ni amakuru yashyizwe hanze bwa mbere n’urubuga rwa Kivu Today, aho rwakoresheje x yahoze yitwa Twitter, rutangaza ko rwakiriye amakuru yizewe agaragaza umugambi wa Leta y’i Kinshasa wo kwica intumwa za m23. Iz’intumwa zikaba zari kwitabira ibiganiro i Luanda byari kuzihuza n’iza Congo aha’rejo tariki ya 18/03/2025, ariko biza gusubikwa.
Uru rubuga rwagize ruti: “Amakuru atugeraho avuga ko Leta ya perezida Felix Tshisekedi yari yakusanyije bisi zuzuye insoresore zari zakodeshejwe kugira ngo zinjire mu cyumba cy’inama, zitere akajagari ndetse zice cyangwa zishimute abahagarariye m23.”
Rukomeza ruvuga ko uwo mugambi wapfubye kubera uyu mutwe wanze kwitabira ibyo biganiro.
Ni mu gihe uyu mutwe washyize hanze itangazo ku mugoroba wo ku wa mbere rimenyesha ko utacyibiriye ibyo biganiro ku mpamvu z’ibihano abayobozi bawo bafatiwe n’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi.
Ariko nyamara kandi uru rubuga rukorera kuri x, ruvuga ko uwo mutwe wari ufite amakuru y’ubutasi abemeza ko bashobora kwicwa cyangwa gushimutwa, ngo nabyo bikaba byaragizwemo uruhare kugira ngo uyu mutwe uhagarike kuja i Luanda mu biganiro.