Hari byagaragaje ko umujyi wa Goma waba ugiye gufatwa vuba.
Ni nyuma y’ibyatangajwe n’umuvugizi wa M23 mu bya politiki Lawrence Kanyuka, aho yagaragaje ko ubwicanyi bukorerwa abasivile i Goma bushobora gutuma babowubohoza vuba, mu rwego rwo kugirira Abanyekongo neza.
Kuri uyu wa gatatu tariki ya 11/09/2024, mu mujyi wa Goma hongeye kwicirwa umuturage, binavugwa ko yishwe n’umurwanyi wa Wazalendo.
Uwishwe bikavugwa ko yari umunyeshuri wigaga kuri institut ya Mugara, iherereye muri uyu mujyi wa Goma.
Nk’uko amakuru ava muri ibyo bice abivuga, uyu munyeshuri yarasiwe ahitwa Munigi, agace ku yu mujyi wa Goma, ariko ko muri teritware ya Nyiragongo. Akaba yarashwe mu gihe Abazalendo babiri bari bashwanye, mu gihe umwe yaragiye kurasa uwabo ahindukiza imbunda arasa uriya munyeshuri arapfa.
Umuvugizi wa M23 mu bya politiki, yavuze kuri ubwo bwicanyi, agaragaza ko bibabaje cyane ngo kuko Abanyekongo bicirwa i Goma umunsi ku wundi.
Yagize ati: “Imitwe yitwara gisirikare y’ubutegetsi bwa Kinshasa cyane Maï Maï na Wazalendo ntikiri kunyurwa no kwicira abaturage mu mujyi no mu nkambi z’abavuye mu byabo, ahubwo yatangiye gutera abanyeshuri mu mashuri yabo.”
Yakomeje agira ati: “Ni ngombwa kandi birihutirwa guhagarika aya makuba abaturage ba Goma bamaze imyaka irenga ibiri bibasirwa na yo.”
Umujyi wa Goma umaze igihe ukorerwamo ubugome bukabije, ahanini usanga imitwe y’itwaje imbunda ifasha leta ya Kinshasa kurwanya M23 irimo FDLR, Wazalendo, ingabo z’u Burundi ari yo iri nyuma yubwo bwicanyi.
Mu bihe bitandukanye, umutwe wa M23 wagiye utangaza ko ushaka kwirukana ingabo za FARDC n’abambari bazo, ndetse ko kandi ugiye gushyiraho akadomo Kanyuma ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi.
MCN.