Hari icyitezwe kiva mu nama ya EAC na SADC i Dar es Salaam.
Inkuru yitezwe ni iza kuva mu nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere bigize umuryango wa Afrika y’Amajy’epfo (SADC) hamwe n’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC), ikaba iri bubere i Dar es Salaam muri Tanzania.
Iyi nama iraba uyu munsi ku wa Gatandatu, kandi iritabirwa n’abakuru b’ibihugu byinshi, nk’uko byatangajwe na perezida wa Kenya, William Ruto.
Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi yatangarije ikinyamakuru cya Top Congo FM ko Tshisekedi azitabira iyi nama, gusa ntiyemeje niba azitabira ahibereye cyangwa ku ikoranabuhanga.
Muburyo yabitangaje yagize ati: “Ku ruhande rwa RDC ruzajya muri iyo nama gusaba ibihano ku Rwanda, gukura kubutaka bwacu ingabo zose z’ibindi bihugu zitatumiwe, no kumvikana ku gahenge.”
Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yabwiye France 24 ko kuri iyi nama perezida Paul Kagame yizeye kubona ibiganiro ku gahenge hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 no guhagarika intambara.
Niba perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika ya demokarasi ya demokarasi ya Congo bahuriye i Dar es Salaam mu biganiro, biraba ari intambwe ikomeye kuko mu buryo buzwi baheruka guhura imbona nkubone mu nama kuri iki kibazo mu 2022.
Umuryango w’Abibumbye, LONI, na RDC bivuga ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma ya M23, ariko yaba uyu mutwe n’u Rwanda birabihakana. ONU kandi isaba RDC kureka ubufatanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Ikindi n’uko u Rwanda ruvuga ko RDC ikwiye kwemera ibiganiro n’umutwe wa M23, nk’inzira yo guhagarika intambara. Mu bundi buryo Kinshasa yakunze kugaragara muburyo bidasubirwaho ko itazaganira n’uyu mutwe wa M23.
Ariko nyamara uyu mutwe urusha ingabo za Kinshasa imbaraga, kuko ugenda wigarurira ibice, ukabyambura ingabo zirwanira iyi leta ya Kinshasa.
Usesenguye ibindi biganiro byo kugerageza guhuza impande zihanganye, ngo hashakwe igisubizo cy’amahoro, ibi bishobora kuyageraho.
Amasezerano y’agahenge yumvikanyweho hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, aho abategetsi bagiye bemeranya agahenge ku mpande zombi, ariko ayo masezerano ntiyagiye amara kabiri, kuko bahitaga barwana ako kanya.
Kuva igihe cya Bunagana, imirwano yarongeraga ikubura, kandi imirwano yakomezaga gusatira umujyi wa Goma.
Buri ruhande (FARDC na M23) rwashinjaga urundi kwica amasezerano y’agahenge yabaga yumvikanyweho n’abategetsi i Luanda muri Angola.
Ariko kuri iyi nshuro i Dar es Salaam biraboneka ko inama y’aba bategetsi ishobora kugera ku mahoro arambye. Gusa birashoboka ko ku ruhande rw’imirwano ho bishobora gukomeza kugenda uko byagenze n’ubundi mbere.
Nyamara kandi EAC na SADC ntibibana ibintu kimwe
Mugekemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC, umuryango wa SADC mu mpera z’umwaka wa 2023 wafashe umwanzuro wo gushyigikira Leta ya Kinshasa, wohereza ingabo gufasha iziki gihugu (RDC) kurwanya uyu mutwe wa M23.
Kimwecyo, uyu muryango wa SADC mu nama yawo yo mu mpera zakiriya Cyumweru dusoje, yavuze yeruye ko ingabo z’u Rwanda zifasha M23 mu bitero byayo, kandi ishinja M23 kwica amasezerano yabaga yemeranyijweho i Luanda.
Mu gihe umuryango wa Afrika y’iburasirazuba wo, uheruka guterana, na wo mu Cyumweru gishize nyuma y’ifatwa rya Goma, wo ntabwo washinje u Rwanda gufasha M23 ariko usaba Kinshasa kuganira bitaziguye n’abarebwa n’iki kibazo bose, harimo na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro inenga leta.
Rero, SADC ishinja u Rwanda gufasha M23, ariko EAC isaba RDC kuganira n’umutwe wa M23 no kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose igirana na FDLR.
Aha kandi kuri iyi miryango yombi niho hatanga inshusho y’iyi ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Aho bipfira n’uko iyi miryango yombi kuba nayo itumva kimwe biri mubishobora kuzambya ibintu.
Hagataho, turindire umugoroba nyuma y’uko iyi nama izaba yarangiye.