• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Regional Politics

Hari icyitezwe kiva mu nama ya EAC na SADC i Dar es Salaam.

minebwenews by minebwenews
February 8, 2025
in Regional Politics
0
Menya iby’inama idasanzwe izahuza umuryango wa SADC n’uwa EAC.
85
SHARES
2.1k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hari icyitezwe kiva mu nama ya EAC na SADC i Dar es Salaam.

You might also like

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Inkuru yitezwe ni iza kuva mu nama y’abakuru b’ibihugu by’akarere bigize umuryango wa Afrika y’Amajy’epfo (SADC) hamwe n’umuryango wa Afrika y’iburasirazuba (EAC), ikaba iri bubere i Dar es Salaam muri Tanzania.

Iyi nama iraba uyu munsi ku wa Gatandatu, kandi iritabirwa n’abakuru b’ibihugu byinshi, nk’uko byatangajwe na perezida wa Kenya, William Ruto.

Tina Salama, umuvugizi wa Perezida Félix Tshisekedi yatangarije ikinyamakuru cya Top Congo FM ko Tshisekedi azitabira iyi nama, gusa ntiyemeje niba azitabira ahibereye cyangwa ku ikoranabuhanga.

Muburyo yabitangaje yagize ati: “Ku ruhande rwa RDC ruzajya muri iyo nama gusaba ibihano ku Rwanda, gukura kubutaka bwacu ingabo zose z’ibindi bihugu zitatumiwe, no kumvikana ku gahenge.”

Minisitiri w’ubabanye n’amahanga w’u Rwanda, Olivier Nduhungirehe yabwiye France 24 ko kuri iyi nama perezida Paul Kagame yizeye kubona ibiganiro ku gahenge hagati ya Leta ya Kinshasa n’umutwe wa M23 no guhagarika intambara.

Niba perezida w’u Rwanda n’uwa Repubulika ya demokarasi ya demokarasi ya Congo bahuriye i Dar es Salaam mu biganiro, biraba ari intambwe ikomeye kuko mu buryo buzwi baheruka guhura imbona nkubone mu nama kuri iki kibazo mu 2022.

Umuryango w’Abibumbye, LONI, na RDC bivuga ko u Rwanda ari rwo ruri inyuma ya M23, ariko yaba uyu mutwe n’u Rwanda birabihakana. ONU kandi isaba RDC kureka ubufatanye n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR urimo abasize bakoze jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Ikindi n’uko u Rwanda ruvuga ko RDC ikwiye kwemera ibiganiro n’umutwe wa M23, nk’inzira yo guhagarika intambara. Mu bundi buryo Kinshasa yakunze kugaragara muburyo bidasubirwaho ko itazaganira n’uyu mutwe wa M23.

Ariko nyamara uyu mutwe urusha ingabo za Kinshasa imbaraga, kuko ugenda wigarurira ibice, ukabyambura ingabo zirwanira iyi leta ya Kinshasa.

Usesenguye ibindi biganiro byo kugerageza guhuza impande zihanganye, ngo hashakwe igisubizo cy’amahoro, ibi bishobora kuyageraho.

Amasezerano y’agahenge yumvikanyweho hagati y’u Rwanda na Congo Kinshasa, aho abategetsi bagiye bemeranya agahenge ku mpande zombi, ariko ayo masezerano ntiyagiye amara kabiri, kuko bahitaga barwana ako kanya.

Kuva igihe cya Bunagana, imirwano yarongeraga ikubura, kandi imirwano yakomezaga gusatira umujyi wa Goma.

Buri ruhande (FARDC na M23) rwashinjaga urundi kwica amasezerano y’agahenge yabaga yumvikanyweho n’abategetsi i Luanda muri Angola.

Ariko kuri iyi nshuro i Dar es Salaam biraboneka ko inama y’aba bategetsi ishobora kugera ku mahoro arambye. Gusa birashoboka ko ku ruhande rw’imirwano ho bishobora gukomeza kugenda uko byagenze n’ubundi mbere.

Nyamara kandi EAC na SADC ntibibana ibintu kimwe

Mugekemura amakimbirane mu Burasirazuba bwa RDC, umuryango wa SADC mu mpera z’umwaka wa 2023 wafashe umwanzuro wo gushyigikira Leta ya Kinshasa, wohereza ingabo gufasha iziki gihugu (RDC) kurwanya uyu mutwe wa M23.

Kimwecyo, uyu muryango wa SADC mu nama yawo yo mu mpera zakiriya Cyumweru dusoje, yavuze yeruye ko ingabo z’u Rwanda zifasha M23 mu bitero byayo, kandi ishinja M23 kwica amasezerano yabaga yemeranyijweho i Luanda.

Mu gihe umuryango wa Afrika y’iburasirazuba wo, uheruka guterana, na wo mu Cyumweru gishize nyuma y’ifatwa rya Goma, wo ntabwo washinje u Rwanda gufasha M23 ariko usaba Kinshasa kuganira bitaziguye n’abarebwa n’iki kibazo bose, harimo na M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro inenga leta.

Rero, SADC ishinja u Rwanda gufasha M23, ariko EAC isaba RDC kuganira n’umutwe wa M23 no kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose igirana na FDLR.

Aha kandi kuri iyi miryango yombi niho hatanga inshusho y’iyi ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.

Aho bipfira n’uko iyi miryango yombi kuba nayo itumva kimwe biri mubishobora kuzambya ibintu.

Hagataho, turindire umugoroba nyuma y’uko iyi nama izaba yarangiye.

Tags: EACFardcM23SADC
Share34Tweet21Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya

U Rwanda na RDC byahuriye i Washington DC bafata imyanzuro mishya Intumwa z'u Rwanda n'iza Repubulika ya demokarasi ya Congo zahuriye i Washington DC muri Leta Zunze ubumwe...

Read moreDetails

Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
Mu Burundi isubira nyuma ry’ubukungu bwaho riravuza ubuhuha

Mu Burundi isubira nyuma ry'ubukungu bwaho riravuza ubuhuha Ubukungu bw'igihugu cy'u Burundi ku ngoma ya perezida Evariste Ndayishimiye bugenda burushaho kujya ahabi, kubera ibura ry'ibikomoka kuri peteroli, ugakubitiraho...

Read moreDetails

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

by minebwenews
September 2, 2025
0
Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n’iz’u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo

Nangaa adaciye kuruhande yaburiye ingabo za RDC n'iz'u Burundi kudakomeza gushotora AFC/M23/MRDP, za byanga avuga icyo zizahura na cyo Umuhuza bikorwa w'ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23/MRDP-Twirwaneho rirwanya...

Read moreDetails

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

by minebwenews
September 1, 2025
0
U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza.

U Rwanda rwashyizwe ku mwanya ushimishije mu bihugu bya Afrika bifite imiyoborere myiza. U Rwanda ruyobowe na perezida Paul Kagame, rwashyizwe ku mwanya wa kabiri mu bihugu bya...

Read moreDetails

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

by minebwenews
August 30, 2025
0
Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n’uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z’u Burundi zica Abanyamulenge.

Perezida wa MRDP-Twirwaneho, Kaniki, yavuze uburyo ari mu bashyinze AFC ndetse n'uburyo bagiye kuvugutira umuti Ingabo z'u Burundi zica Abanyamulenge. Freddy Kaniki Umuyobozi wungirije w'ihuriro rya Allience Fleuve...

Read moreDetails
Next Post
ICC yamaganye ibihano yafatiwe na perezida w’Amerika.

ICC yamaganye ibihano yafatiwe na perezida w'Amerika.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?