Hagaragaye ibiganisha ku mubano mwiza w’u Rwanda n’igihugu cya Africa y’Epfo.
Ni perezida w’u Rwanda Paul Kagame na Cyril Ramaphosa wa Afrika y’Epfo, bagiranye ibiganiro aho bakoze ku mubano w’i bihugu byombi, nk’uko abayobozi bombi babivuzeho kobagiranye ibiganiro byiza, ndetse Ramaphosa mbere y’uko yurira indege asubira mu gihugu cya Afrika y’Epfo yabwiye itangaza makuru ko yakuye isomo rishya ku ntambara ibera mu Burasirazuba bwa RDC.
Ati: “Navanye indi myumvire itandukanye niyo narinfite ku miterere y’ibibazo byo muri Congo. Intambara yo mu Burasirazuba bwa RDC, igomba gukemurwa munzira za politiki.”
Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa Mbere tariki ya 08/04/2024, yabajijwe icyo yaganiriye na mugenzi we wa Afrika y’Epfo wari waje mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 30 Abatutsi bishwe muri genocide, avuga ko icyo kiganiro cyari cyiza.
Ati: “Twagiranye ikiganiro cyiza, cyabaye umwanya mwiza wo kumva neza ikibazo, kandi birashoboka ko twafatanya mu kugishakira umuti. Njye naranyuzwe.”
Mu ijambo perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangije avuga mu muhango wo kwibuka, yashimiye Afrika y’Epfo n’amahanga yabaye hafi y’u Rwanda.
Yagize ati: “Mu gihe Afrika y’Epfo yari ishyize iherezo kuri Apartheid; igatora Nelson Mandela nka perezida; mu Rwanda harimo hakorwa genocide yanyuma yo mu kinyejana cya 20.
Afrika y’Epfo yatwishyuriye inzobere z’abaganga bo muri Cuba kugira ngo bazahure urwego rw’u buzima rwacu rwari rwarasenyutse, abanyeshuri bo mu Rwanda babemereye kwiga muri Kaminuza zabo, ndetse bakishyura amafaranga y’imbere mu gihugu. Mu banyeshuri b’Abanyarwanda bafashijwe na Afrika y’Epfo; bamwe bari abana b’imfubyi, abarokotse; abandi bari abana b’abakoze genocide, namwe muri bo babaye abayobozi mu gihugu cyacu munzego zitandukanye, uyu munsi babayeho mu buzima bushya.
Cyirl Ramaphosa mbere y’uko afashe urugendo rwa gusubira mu gihugu cye, yagarutse ku mubano w’i bihugu byombi nyuma ya genocide yakorewe Abatutsi.
Ati: “Dufitenye umubano mwiza n’u Rwanda kandi umaze imyaka myinshi. Mu byukuri mu myaka 30 ishize Genocide yakorewe Abatutsi; perezida Mandela niwe wavuze ko tutatabaye Abanyarwanda kubera ko icyo gihe twari duhugiye mu gushyira iherezo kuri Apartheid. Ibi bihe byarabishikanye nk’intama mu ijoro.
Nyuma y’ibyo bihe Afrika y’Epfo yatangije ibikorwa bitandukanye birimo n’ibyo perezida Paul Kagame yavuze uyu munsi. Ibyo bivuze imibanire myiza iri hagati yacu. Nibyo ni umubano umaze igihe kinini; ariko wahuye n’ibibazo, kuva naba perezida niyemeje kubikemura, mu ijoro ryakeye nagiranye na perezida w’u Rwanda ibiganiro bigamije kureba uko twabyutsa uwo mubano.”
Ibiganiro bya perezida Paul Kagame w’u Rwanda na Cyril Ramaphosa byanagarutse ku bibazo by’intambara iri mu Burasirazuba bwa RDC, aho ibihugu byombi bemezanije gukemura bafatikanije na SADC.
Afrika y’Epfo ifite abasirikare bagera kuri 2900 mu Burasirazuba bwa RDC.
MCN.