Hari Umunyamulenge uri gutabarizwa washimutiwe muri Tanzania.
Ni amakuru yatanzwe n’umuryango w’uwashimuswe, avuga ko umuntu wabo witwa Semwanuke Bukuru Ntezeho wari usanzwe ari mpunzi mu nkambi y’impunzi ya Nyarugusu muri Tanzania, yajanwe ahatazwi. Iy’i nkambi ayimazemo imyaka umunani.
Bavuga ko Semwanuke ko yafashwe ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 05/09/2024, kandi ko yafashwe ubwo yari avuye mu kazi.
Nyuma yuko yageze mu nzira agahura n’imodoka yamwitambitse imbere, abari bayirimo bari bambaye imyambaro yagisivile bamusaba ku yinjiramo, undi nawe cyagihe akirimo kubaza impamvu yinjira mu modoka, haza gusohokamo abagabo batatu bahita bayimwurizamo ku ngufu, bamujana iyo umuryango utazi kugeza ubu.
Mukiza Eraste uri mu bavuganye na Minembwe Capital News, yavuze ko Semwanuke washimuswe, ari murumuna we, anavuga ko imodoka yajanye murumuna we, yari iyo mubwoko bwa Prado kandi ko yari ifite ibirahuri bya fime.
Yakomeje avuga ko murumuna wabo yahoraga akora akazi ko gutanga ibiryo muri iyi nkambi y’impunzi ya Nyarugusu, kandi ko yakoranaga n’izindi mpunzi z’Abarundi.
Anahamya ko aho yarimo akorera ako kazi hari hafi no murugo.
Yagize ati: “Ubwo yavaga mu kazi atashye, nibwo yaje kwitambikwa n’imodoka imbere. Aho yarimo akorera yahagendaga nk’iminota itanu gusa n’amaguru, akagera iwe murugo.”
Nyuma yuko Semwanuke yari amaze kurizwa imodoka igihe c’isaha ya saa kenda z’umugoroba ku masaha yo muri Tanzania, nta yandi makuru umuryango we urongera ku menya, bityo bikaba biraje inshinga umuryango we, bagasaba ko uwagira ibindi yamenya cyangwa ku babifitiye ubushobozi bagira icyo bafasha kugira ngo uwashimuswe yongere agere murugo rwe.
Semwanuke washimuswe, ni umugabo w’abana 6, barimo abahungu 4 n’abakobwa 2. Yageze muri iyi nkambi y’impunzi ya Nyarugusu ahunze intambara zo muri RDC, aho yaje aturutse neza mu muhana wa Magunga muri Bibogobogo, teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
MCN.