
Colonel Ekembe André wo mungabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo, afite amateka yihariye mu kw’ica no kugirira n’abi abaturage ba Banyamulenge baturiye imisozi miremire y’Imulenge, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Col Ekembe, ari mu basirikare ba FARDC bagaragayeho kwiyemera gusumba abandi bose bakoreye i Mulenge, bya saga nkaho ahanini afite misiyo idasanzwe ku Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Dusanga Colonel André Ekembe, yaratangizanije na ba General benshi, barimo Brig Gen Dieudonne Muhima n’abandi, mukarere ka Haut-Plateau, ariko abo bageranye mu Minembwe bagiye bimurwa bakoherezwa mu bindi bice Ekembe we akomeza kuba mu Minembwe.
Ibi bya teye abaturage ba Banyamulenge kwibaza kuri Colonel Ekembe uwariwe?
Akenshi Colonel Ekembe yagiye yigaragaza ko akomoka mu Ntara ya Équateur ariko nyuma byaje ku menyekana ko avuka mu bwoko bw’Ababembe, ni mugihe amazina ye bwite ya menyekanye.
Nk’uko bya vuzwe amazina ye ni “Ekyembe, Mnga, André.”
N’i biki byaranze Colonel Ekembe Mnga André, mu misozi miremire y’Imulenge?
Agera mu misozi miremire y’Imulenge, yahitiye mukarere ki Tombwe, teritware ya Mwenga, mu Muhana wa Mikenke, ubwo hari mu mwaka w’ 2019 .
Kw’i kubitiro yasenyeye Abanyamulenge, abanyaga ibyabo, ibi yabikoze yivuye inyuma ntacyo yikanga, bigaragaza neza ko yarazi urinyuma ye.
Colonel Ekembe, niwe wahanguye bwa mbere Abasirikare ba FARDC kurasira Abanyamulenge mu Isoko, icyo gihe hapfuye uwitwa RUTIRIRIZA Bibogo, abandi benshi barimo abagore n’abana barakomereka.
Ekyembe kandi niwe wongeye kunyagisha inka zibarirwa mu magana, z’Abanyamulenge zari ahitwa kuri MONUSCO, mu Minembwe.
Nyuma y’ubu yazamutse Mucyohagati cyaza Rwera, agira uruhare runini mu gusenya Kamombo, Nyamara, Mikarati, Kabara n’ahandi. Ubwo Ekembe yasenyaga Kamombo abaturage bari bongeye kuyigarukamo bamaze kubaka.
Colonel Ekyembe, yagize uruhare runini ku bitero byose Maï Maï Bishambuke, yagabye mu Kalingi, guhera mu mwaka w’2019. Ibitero byo mu Kalingi byasize byishe abungeri b’i nka ndetse binyaga n’Inka ibihumbi n’ibihumbi z’Abanyamulenge.
Colonel Ekembe, yavuye mu Minembwe tariki ya 09/01/2024, bivugwa ko yoba yaroherejwe gukorera i Kalemie, mu Ntara ya Tanganyika, mu cyahoze cyitwa Katanga.
Ekembe ari mu basirikare ba FARDC batazibagirana ku bibi byakorewe Abanyamulenge guhera mu mwaka w’2019 kugeza mu ntangiriro z’u mwaka w’2024.
Bruce Bahanda.