
Igisirikare cya FARDC gikomeje kurasa ibibombe byarutura mubirindiro bya M23. naho M23 yo ikomeje gufata ibice bitandukanye muri Teritware ya Masisi.
Ikindi nuko abahanganye hagati ya M23 nihuriro ryabagize abasirikare ba leta ya Felix Tshisekedi ( FARDC, FDLR, Maimai na Bacancuro), hibazwa ugomba kugenzura Sake.
Inyeshyamba za Yakutumba zavuye muri Kivu y’Amajyepfo zerekeza i Goma, aho zahawe ibikoresho ngo zifashe igisirikare ca Republika iharanira democrasi ya Congo guhangana na M23, hakaba hari n’umutwe wa Mai-Mai uvuga ko Sake nifatwa uzambuka mu Rwanda na wo ugafata Gisenyi.
Harandi makuru avuga ko Ingabo z’u Rwanda(RDF) mu ijoro ryokuruyu wagatanu zarashe abanye-Congo babiri, nyuma y’uko zibahagaritse bagerageza kwinjira mu Rwanda bakabyanga.
Byabaye ahagana Saa mbili n’iminota 15 z’ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 10/03/2023, bibera ku mupaka wa Kabuhanga mu mudugudu wa Kambonyi, akagari ka Rusura ho mu murenge wa Busasamana w’akarere ka Rubavu.
Amakuru agera kuri Minembwe Capital News nuko bigitangira bariya banye-Congo binjiye ku butaka bw’u Rwanda baciye mu nzira itemewe.
Ubwo bari bageze nko muri metero zitanu ku ruhande rw’u Rwanda abasirikare bo muri batayo ya 63 y’Ingabo z’u Rwanda babasabye guhagarara barabyanga, biba ngombwa ko babasukaho amasasu.
Abarashwe harimo uwitwa Kabange Nepo w’imyaka 17 y’amavuko, akaba akomoka ahitwa Cyegera aho muri Chefferie ya Buhumba muri Teritwari ya Nyiragongo.
Undi ni Biryamunsi Valentin na we w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka mu gace kamwe na mugenzi we bari hamwe.
Icyari kibazanye mu Rwanda nticyigeze gitangazwa.
Umwe muri bariya banye-Congo yarashwe mu mugongo na ho mugenzi we araswa akaboko.
Biryamunsi nyuma yo kuraswa yahise ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bugeshi, na ho Kabange Nepo ajya kuvurirwa ku bitaro bya Gisenyi.