
Minisitiri w’ingabo muri Republika ya Democrasi ya Congo (RDC), Jean Pierre Bemba, yatangaje ko Leta ye yamaze gushiraho komisiyo y’impuguke zizakora iperereza ryimbitse, kumakimbirane avugwa i Mai Ndombe.
Yanditswe na Bruce Bahanda, tatiki 02.05.2023. Saa 7:55am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Byatangajwe ko, Minisitire w’ingabo muri leta ya Kinshasa, yamaze kwemeza ko hashinzwe komisiyo izakora ibishoboka byose kugira hameneyekane igitera amakimbirane yamoko mugace ka Mai Ndombe.
Iki kibazo kije mugihe ingabo za leta ya Republika ya Democrasi ya Congo, ziheruka gushinjwa gukora ubwicanyi murako gacye nimugihe bashaka ga gukemura amakimbirane arihagati yamoko aturiye ako karere maze bakoresha imbaraga zumurengera bicya abaturage babarigwa muri barindwi(7), nkuko Byavuzwe Mukwezi Kwa Kane uyumwaka.
Andi makuru avugwa muri Congo Kinshasa, Imiryango itegamiye kuri Leta muriki gihugu yamaganye icyemezo cya komisiyo ishinzwe amatora yo muri iki gihugu cyo gutumira impuguke zo mu muryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa La Francophonie (OIF) gukora igenzura ry’igitabo cy’itora nyuma y’imyitozo yo kwandikisha abatora muri iki gihugu.
Tubibutsa ko Amatora yumukuru w’Igihugu ateganywa kuba uyumwaka mukwezi Kwa 12, kwitariki 20.




