Amasezerano y’igisirikare hagati y’u Burundi na RDC yashyizweho umukono imbere ya perezida Félix Tshisekedi na Evariste Ndayishimiye.
Kuriki Cyumweru n’ibwo perezida w’u Burundi, akaba na Perezida w’umuryango w’Afrika y’uburasirazuba Evaliste Ndayishimiye, yageze i Kinshasa maze aza kwakirwa na Minisiteri w’intebe Michel Sama Lukonde.
Uru ruzinduko rwari ruteganijwe ko rumara amasaha 48. Ndayishimiye yagiye kwakirirwa mungoro y’umukuru w’igihugu ca RDC iherereye muri Komine ya Ngaliema aho basangiriye na Perezida Félix Tshisekedi.
Nyuma aba bakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku kibazo cy’umutekano Muburasirazuba bw’iki gihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo bakaba bangeye gusinyana amasezerano y’ubufatanye hagati y’ingabo z’ibihugu byombi n’amasezerano yagiyeho bwambere umwaka wa 2022 mukwezi kwa Gatanu.
Kurubu ingabo ziki gihugu c’u Burundi zikaba z’ibarizwa muri Kivu yamajy’Epfo izindi zikaba ziri muri Kivu y’Amajyaruguru, aho ziri Mubutumwa bwa mahoro muburyo bwa EAC.
Perezida Evaliste Ndayishimiye, yanavuze no kuri Manda y’ingabo za EACRF, aho yavuze ko iki atarico gihe cokuzivana muri RDC.
Ati: “Ntabwo aricyo gihe cyo kuvuga ko ingabo z’akarere zigomba kwirukanwa Muburasirazuba bwa Republika ya Democrasi ya Congo. Oya.”
Aha nimugihe bari bamaze kugera imbere y’itangaza makuru muri Kinshasa, kumurwa Mukuru w’igihugu ca Republika ya Democrasi ya Congo.
By Bruce Bahanda.
Tariki 28/08/2023.