Havuzwe impamvu ubwato bwarohamiye mu bice biri hafi n’umujyi wa Goma.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 03/10/2024, ubwato bwari butwaye abantu 400 bwarohamye mu kiyaga cya Kivu, bivugwa ko bwarohamye kubera ko bwari bwaremerewe cyane.
Ubu bwato bwari buturutse mu bice byo muri Localité ya Minova ho muri teritware ya Kalehe muri Kivu y’Amajy’epfo, bwarohamiye hafi n’icyambu cya Kitutu mu mujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mu kuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ishami rya Leta rishinzwe ibyerekeye ubwikorezi ryemeza ko ubu bwato bwari butwaye abagenzi bagera kuri 400. Bose nta n’umwe warokotse. Abakora ubutabazi batangaje ko bamaze kubona imibiri y’abantu 123.
Ubu bwato kandi bwari bwikoreye ibiribwa birimo n’ibitoki, ibirayi n’ibishimbo nk’uko byemezwa n’irishami rishinzwe ubutabazi.
Banavuze kandi ko iy’i mpanuka yabaye igihe c’isaha za saa tanu n’igice z’igitondo cyo kuri uyu wa Kane. Nyuma ibikorwa by’ubucuruzi bikorerwa kuri iki cyambu byahise bihagarara kuko abatabazi bari bakirimo gushakisha imibiri yabarohamiye muri ubu bwato.
Abaturage baturiye ibyo bice basabye ko umuhanda uva Goma ujya muri teritware ya Kalehe wafungurwa bityo abantu bagatangira kuwukoresha aho gukoresha amato mu ngendo zabo za buri munsi.
Umuhanda wari usanzwe uhuza intara zo mbi(Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajy’epfo) ntugikoreshwa kubera ko ubu wafashwe n’abarwanyi b’umutwe wa M23 bikaba bigora abari basanzwe bawukoresha kuwunyuramo.
MCN.
Iyinkuru yawe wapi kbs