Kuri uy’u wa Kabiri, tariki ya 16/01/2024, igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo cyo ngeye gushotora igihugu c’u Rwanda.
Ni byatangajwe n’ubuyobozi bw’Ingabo z’u Rwanda( RDF), mu itangazo bamaze gushira hanze mu masaha make ashize, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 16/01/2024.
Mu itangazo ryo kumenyesha RDF yashize hanze rimenyesha ko abasirikare batatu bo mu Ngabo za Repubulika ya Demokarasi ya Congo ( FARDC), b’injiye k’u butaka bw’u Rwanda, binjiriye mu karere ka Rubavu, akagari ka Rukoko mu Mudugudu wa Isangano.”
Ririya tangazo ry’Ingabo za leta y’u Rwanda rikomeza rivuga riti: “Abasirikare ba biri Sgt Asman Mupenda Termite w’imyaka 30 y’amavuko na Cpl Anyasa Nkoi Lucien w’imyaka 28 bamaze gutabwa muriyombi n’uburinzi bw’Ingabo za RDF, bafatanije n’irondo.”
Ingabo za leta ya Kigali banavuze ko bariya basirikare ba FARDC ko b’injiye bafite imbunda yo mu bwoko bwa AK-47 n’amagazine zine zarimo amasasu ijana natanu, bafite n’ijaketi imwe y’u bwirinzi ndetse n’agasahani karimo urumugi.
Ay’amakuru akomeza avuga ko ubwo bariya basirikare ba FARDC b’injiye umwe ko yahise atangira kurasa arinawe waje kuraswa arapfa abandi baza gufatwa mpiri. K’uruhande rw’ingabo z’u Rwanda nta wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima.
Bruce Bahanda.