Ha hishuwe ibindi by’imbitse ku ntambara iheruka kubera mu nkengero za Komine Minembwe, ni mugihe herekanwe impapuro zigaragaza ibyavuye mu ma Nama yagiye ahuza ririya huriro ry’imitwe y’i nyeshamba zagabye ibitero k’u wa Gatanu, tariki 08/12/2023, mu banyamulenge, baturiye inkengero za Komine Minembwe. N’ibitero byiswe ko byari bikaze.
Biriya bitero byagabwe na FDLR, Maï Maï y’uwita Gen Amuri Yakutumba na Red Tabara, ikomoka mu gihugu c’u Burundi.
Nk’uko bya maze ku menyerana n’uko mbere y’uko bagaba biriya bitero ba banjye gukusanya Insoresore zo mu bwoko bw’Abahutu b’Abarundi, zicyumbikiwe mu nkambi y’Impunzi iherereye mu Lusenda muri teritware ya Fizi, mu Ntara ya Kivu y’Amajy’epfo.
Hafashwe n’impapuro zigaragaza ama Nama yahuje ziriya Nyeshamba mbere y’uko bagaba ibitero mu baturage ba Banyamulenge bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Ziriya Nama bigaragara ko zatangiye gukorwa ahagana kw’itariki 14/11/2023, aho zinaranga ibyigiwemo ko bagomba kuzatera imihana irindwi (7): “I Lumba, Ngandura, Kahwera, Kivumu, Muriza, Kakangara na Kabingo.”
Gusa biriya Bitero byagabwe “i Lumba, Ngandura, Kivumu na Kabingo.”
Amakuru yandi yizewe n’uko k’u wa Gatandatu, tariki 09/12/2023, inkomeri ninshi zibarirwa mu bantu 80 za Maï Maï, Red Tabara na FDLR, zakomerekeye muri byo bitero zoherejwe mu Gipupu, muri Secteur ya Itombwe, teritware ya Mwenga.
Gipupu, na gace gatuwemo ahanini n’u bwoko bw’A babembe, n’Imiryango y’Interahamwe yasize ikoze Genocide mu Rwanda, n’Abapfulero bake ndetse n’Abanyindu.
Bruce Bahanda.