Hatahuwe umugambi wa FDLR woguhungabanya umutekano w’u Rwanda.
Yanditswe n’a Bruce Bahanda, kw’itariki 15/07/2023, saa 5:45pm, Kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuyobozi w’Ingabo z’u Rwanda ( RDF), muturere twa Rubavu, Rutsiro na Nyabihu, Lt Col William Ryarasa, yasabye ko abaturage baturiye utu turere koboba maso ngo kuko abagize umutwe w’iterabwoba wa FDLR bateguye ibikorwa byo guhangabanya umutekano w’u Rwanda bahereye mu Mujyi wa Rubavu.
Uyu Muyobozi Womungabo z’u Rwanda Lt Col William, yakomeje
asaba abaturage ko bimwe mu bikorwa bya FDLR byamaze gutahurika hakiri kare yemeza ko aba bagizi banabi bo mumutwe wa FDLR, bamaze gutegura kuzaza batera amagrenade mumujyi wa Rubavu.
Yavuze ko Abategetsi ba Congo Kinshasa, bagiye bashyira ku mipaka ipakanye n’u Rwanda abarwanyi ba FDLR, ndetse ngo ahitwa Cyanzarwe hashyizwe uwitwa Gaston umwe mubayobozi bumutwe wa FDLR.
Ati “Bari bafite na gahunda yo gutera gerenade muri uyu mujyi, ndetse batubwira ko zamaze kwinjira mu gihugu. Birashoboka kuko hari inzira nyinshi zakwinjiramo, icya mbere ni fraude, icyo gihe rero ni ukuba maso.”
Ibitero bya FDLR ku butaka bw’u Rwanda biheruka mu mwaka wa 2019 ubwo bateraga mu Kinigi.
Abatuye Rubavu bavuga ko biteguye gufatanya n’ingabo kurinda umutekano, ariko Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba Habitegeko Francois na we yasabye abaturage bako gace kuba maso, nokwirinda ibintu bya Fraude.
I’ve learn a few good stuff here. Definitely price bookmarking for revisiting. I wonder how so much effort you put to make the sort of wonderful informative website.