Hatahuwe umugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi bwa Samia Suluhu Hassan.
Yanditswe na: Bruce Bahanda, tariki 12/08/2023, saa 7:20Am, kumasaha ya Bukavu na Minembwe.
Umuyobozi wa Polisi ya Tanzania, IGP Camillius Wambura, yatangaje ko uru rwego rwatahuye umugambi w’abantu bashaka gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Samia Suluhu Hassan mbere y’uko umwaka wa 2025 bawukandagiramo.
Ibi IGP Wambura yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru batumiwe na Polisi kugira ngo bamenyeshwe iby’uyu mugambi mubisha ugamije guteza intambara muri Tanzania.
Ati: “Bavandimwe nabatumiye kugira ngo mbabwire ikintu kimwe kijyanye n’amakuru yatangiye kuvugwa ejo hashize tariki ya 10/08/2023, ku mbuga nkoranyambaga. Aya makuru ni ay’itsinda ry’abantu bari gutegura imyigaragambyo mu gihugu hose kugira ngo izakureho ubutegetsi bwa Tanzania mbere yuko bagera mu mwaka wa 2025.”
Impamvu nyamukuru yatumye aba bantu batekereza gukora imyigaragambyo yo gukuraho ubutegetsi bwa Tanzania ishingiye ku bibazo by’ibyambu, IGP Wambura akavuga ko ibisubizo byabyo byagatanzwe n’inkiko, aho guteza umwuka mubi mu gihugu cyose.
Yabateguje ko bazahanwa n’amategeko, nibagerageza umugambi wabo.
Ati: “Bazafatirwa ingamba z’amategeko. Akavuyo bashaka guteza mugihugu, umugambi bafite, byose ni amakosa akomeye. Polisi ntizarebera, ntizabihanganira. Niba batekereza ko twicaye, tuzabereka ko tuticaye.”
Uyu mupolisi mukuru yasobanuye ko aba bantu bafite gahunda yo gusaba abaturage kubiyungaho. Yasabye Abanyatanzaniya kubima amatwi, bagasigasira amahoro y’igihugu.
Ati: “Bakomeze kuba mu mahoro nk’uko bimenyerewe.”
Wow! This could be one particular of the most useful blogs We’ve ever arrive across on this subject. Actually Excellent. I am also a specialist in this topic so I can understand your hard work.