Hatangajwe igihano gikakaye cyahanishijwe abasirikare ba FARDC baherukaga kwica abamotari i Goma.
Ni abasirikare umunani bo mu ngabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, bashinjwa kwica barashe aba motari babiri, bakaba bahawe igihano cy’urupfu.
Uru rubanza rwasomwe ku wa Kabiri tariki ya 26/08/2024, rusomwe n’urukiko rwa gisirikare ruherereye muri teritware ya Nyiragongo.
Aba basirikare kwari umunani ba Repubulika ya demokarasi ya Congo, bashinjwa kwica bakoresheje imbunda, aho barashe abasivile babiri bari basanzwe bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto, ubwo hariho haba umukwabo wa gisirikare mu Cyumweru gishize.
Aba bamotari babiri bishwe barashwe n’aba basirikare mu masaha y’umugoroba mu gace ka Buhombo muri teritware ya Nyiragongo, babajije ko bari barengeje amasaha yaganewe yabatwara moto, kuko bigenewe ko saa kumi nazibiri z’umugoroba, ako kazi gahagarara.
Aba basirikare bakatiwe urwo gupfa, ni 1ère class Sindika Kabeya, Sergent major Ngoyi Kabeya, Sergent major Ntumba Tshibangu Frédéric, 1ère class Tshilonda Mwana Heritier, 1ère class Kabulo Balebule Junior, Caporal Beya Ndombi, Caporal Ntumba Kalombo ndetse na 2ème class Ntumba Bahikwamba Augustin.
Aba bose bashinjwaga n’umugenzuzi wa gisirikare muri Goma, Djembi Mondondo Michel; aho bashinjwaga icyaha cy’ubwicanyi bakoze bagamije ubujura, ndetse n’icyaha cyo gupfusha ubusa amasasu y’intambara.
Iki gihano cy’urupfu cyatanzwe nyuma y’uko Sosiyete sivile ikorera mu gace ka Nyiragongo isabye ko hatangwa ubutabera kuri ubu bwicanyi bwakorewe bariya basivile babiri.
Thierry Gasisiro, umunyamabanga wa Sosiyete sivile muri Nyiragongo, yagize ati: “Uru rubanza rurangiye abasirikare umunani bahamijwe icyaha cyo kwica abaturage mu bihe by’amahoro, kuri twe twanyuzwe n’igihano cyatanzwe kuko kije mu buryo bwo guhamya icyizere hagati y’abaturage n’ubuyobozi ndetse no guca umuco wo kudahana wakunze kugaragara mu Burasirazuba bwa RDC.
Uyu wo muri Sosiyete sivile yasabye ubugenzuzi bwa gisirikare kujya bukomeza kuburanisha imanza nk’izi mu ruhame kugira ngo abaturage babashe kuzikurikirana ndetse no kwikurikiranira ibihano bihabwa abantu babica.
MCN.