Hatangajwe igishobora guhamya bidasubirwaho ko ingabo za Koreya ya Ruguru ziri gufasha u Burusiya muri Ukraine.
Ni amakuru yatangajwe na perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky aho yavuze ko ingabo zi gihugu cye zihanganye n’abasirikare ba Koreya ya Ruguru kandi ko bari kurwana ku ruhande rw’u Burusiya, anahamya ko hari benshi bamaze gupfira muri iryo hangana.
Nk’uko perezida Zelensky abivuga, n’uko ingabo za Koreya ya Ruguru zigeze ku bihumbi 11 arizo zinjiye mu rugamba ku rwanya ingabo ze.
Yanahimije ko izi ngabo zatangiriye intambara mu gace ka Kursk, aka gace k’u Burusiya kakaba kagenzurwa n’ingabo za Ukraine. Aha rero ngo niho impande zombi zahanganiye birangira zihatakarije abasirikare.
Zelensky yavuze ko mu gihe perezida w’u Burusiya, aherutse kumvikana avuga ko igihugu cye cyiteguye kwinjira mu biganiro bishobora guhagarika iyi ntambara, nubwo ubufasha bw’Ingabo za Koreya ya Ruguru busobanuye ko iyi ntambara ishobora kuzamara igihe kirekire.
Hagati aho, benshi mu bayobozi b’u Burusiya ntibizeye neza ko Trump azakomeza guha Ukraine inkunga, ndetse uyu muyobozi nawe yakunze guca amarenga mu bihe byo kwiyamamaza, avuga ko bitumvikana uburyo leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeza gusohora amafaranga menshi ziha Ukraine inkunga.