Hatangajwe ikigiye gukurikiraho nyuma y’aho Kabila agereye i Goma.
Joseph Kabila wageze i Goma anyuze i Kigali mu Rwanda, byitezwe ko ageza ijambo ku Banye-Congo bose.
Joseph Kabila yabaye perezida wa RDC mu mwaka wa 2001 abuvaho mu mwaka wa 2019.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC, ribarizwamo umutwe wa M23 n’uwa Twirwaneho, bamwe mubarigize bemeje aya makuru ko Kabila yageze i Goma ku wa gatanu tariki ya 18/04/2025, kandi ko yahageze nyuma y’aho yari yabanje guca i Kigali mu Rwanda.
Umuvugizi wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Patrick Muyaya yatangaje ko kuba Joseph Kabila yarakiriwe mu Burasizuba bw’iki gihugu hagenzurwa na AFC/M23, bishimangira ko ari umwanzi w’igihugu.
Umwe mu bantu bahafi ya Joseph Kabila, yabwiye ibiro ntara makuru by’Abanyamerika, Associated Press ko icyamujanye i Goma ari ukugira ngo atange umusanzu muri gahunda igamije kugarura amahoro mu Burasizuba bwa Congo.
Ubundi kandi umuvugizi wa Joseph Kabila, Barbara Nzimbi, yatangaje ko mu masaha make cyangwa mu minsi iri imbere, azageza ijambo ku Banye-Congo kugira ngo avuge ku bimuvugwaho.
Kabila ageze muri iki gice cya RDC, mu gihe mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka wa 2025, M23 yafashe i Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, ndetse kandi hagati mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka nako ifata umujyi wa Bukavu wo Muri Kivu y’Amajyepfo.
Kuri ubu iri huriro rigenzura ibice byinshi harimo n’icya Minembwe ahazwi nk’umurwa mukuru w’i Mulenge muri Kivu y’Amajyepfo.