Hatangajwe ikintu gikomereye Isi kuri none ndetse gishobora kuyikururira akarambaraye ku bibera muri Ukraine.
Umudipolomate wo mu rwego rwo hejuru wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Antony Blinken, yaburiye ko kohereza ingabo za Koreya ya Ruguru gufasha iz’u Burusiya zirwanira ku mupaka wa Ukraine, bizasaba uburyo buhagije bwo guhangana nazo.
Blinken ibi yabitangaje mu nama yahuje Abanyamerika n’Abanyaburayi yabaye ku munsi w’ejo hashize tariki ya 13/11/2024, aho bari bahuriye i Bruseli mu Bubiligi. Ni Nama kandi yarimo n’abayobozi b’umuryango wa OTAN.
Bwana Blinken aganira n’Abanyamakuru ari kumwe n’umuyobozi wa OTAN, Mark Rutte, yavuze ko basuzumye ibijyanye n’uko ingabo za Koreya ya Ruguru zinjiye mu rugamba mu buryo bugaragara, avuga ko iyo ntambara izasaba igisubizo gihamye.
Ku wa kabiri, Minisiteri y’ubanye n’amahanga y’Amerika yemeje ko abasirikare ibihumbi ba koreye ya Ruguru bamaze kugera ku rugamba mu ntara ya Kursk y’u Burusiya hafi y’umupaka na Ukraine, aho baje gufasha ingabo z’u Burusiya.
Blinken yabyise intambwe iteye akaga Isi gakomeye, ariko yirinda kuvuga uko Amerika izabyifatamo.
Ahanini bivugwa ko yatinye kubera Trump yamaze gutsinda amatora y’umukuru w’igihugu yabaye muri icyo Gihugu mu Cyumweru gishize.
Ikindi n’uko ubu mu Budage hari ibibazo byinshi bya politiki , ibi byongera ubwoba bw’ejo hazaza, mu bijanye no gufasha Ukraine, mu bihe bikomeye ihanganyemo n’ibitero by’u Burusiya.
Blinken yanavuze ko perezida Joe Biden yiyemeje gukora ku buryo inkunga yose iteganyirijwe Ukraine, izaba yatanzwe mbere y’itariki 20/01/2025, ubwo Donald Trump azatangira ubuyobozi.
Ariko yongeye gushimangira ko abafatanyabikorwa, b’Amerika bagomba kuva inyuma gufasha Ukraine, mu buryo bw’intwaro, amasasu hamwe n’imyitozo ya gisirikare.
priligy dapoxetine amazon He earned a B