Hatangajwe imibare mishya y’abantu bamaze kugwa muri Gaza, kubera intambara ya Israel na Hamas.
Ni byatangajwe na minisiteri y’ubuzima yo mu bice byo muri Gaza, aho yatangaje ko intambara imaze igihe ihanganishije igisirikare cya Israel n’umutwe wa Hamas ko imaze kugwamo abantu barenga ibihumbi 40, kandi ko hamaze gukomereka n’abandi benshi.
Igisirikare cya Israel cyatangiye iyi mirwano nyuma y’uko umutwe wa Hamas wari umaze kugaba igitero muri Israel, cyasize gihitanye abarenga 1,200.
Bisanzwe bizwi ko intara ya Gaza ituyemo abantu benshi, kandi bari kubucucike bwo hejura, ibituma muri rusange umubare w’abahitanwa n’intambara zimpande zombi uba uri hejuru.
Kandi igisirikare cya Israel cyakunze kunengwa kukuba gikoresha imbaraga zumurengera mu gihe kiba kiri kurwanya umutwe wa Hamas, ndetse kandi cyakunze gushinjwa no kwangiriza ibikorwa remezo by’abaturage, nabyo bikaba bituma abahasiga ubuzima baba benshi.
Ariko kuri ubu hari icyizere ko iyi ntambara ishobora kurangira burundu, biturutse ku biganiro biri guhuza impande zombi kandi ubona izi mpande zombi ziri kubigaragazamo ubushake.
Ku rundi ruhande, iki gisirikare cya Israel gikomeje kugaba ibitero simusiga mu gace ka Gaza, aho kuri ubu kiri kubikorera mu gace k’Amajyepfo, ahari harahungiye abaturage benshi, bakaba ndetse bongeye gusabwa guhunga nanone kuri iyi nshuro berekeza mu bice by’Amajyaruguru byahindutse amatongo, ni mu gihe ibyo bice ari byo byagiye biberamo imirwano cyane yanamaze iminsi myinshi.
Iyi minisiteri y’ubuzima yo mu gace ka Gaza, usibye kuvuga ko abarenga ibihumbi 40 kwaribo bamaze guhitanwa n’ibitero bikorwa hagati ya Israel na Hamas, yanavuze kandi ko hamaze gukomereka abandi benshi harimo n’abandi bantu babarirwa mu magana baburiwe irengero.
MCN.