Hatangajwe umubare mushya w’i ngabo z’u Burundi ziciwe mu gitero giheruka kugabwa na Red Tabara i Buringa.
Ni byatangajwe n’ishirahamwe ryo mu Burundi, Ligue Iteka, rishinzwe uburenganzira bwa muntu.
Ahagana mu mpera z’u kwezi kwa Kabiri, uyu mwaka n’ibwo Inyeshamba za Red Tabara zagabye igitero gikaze ku maposisiyo y’ingabo z’u Burundi yari ahitwa i Buringa, ha herereye muri Komine ya Gihanga, mu Ntara ya Bubanza.
Nyuma y’icyo gitero leta y’u Burundi yatangaje ko cyaguyemo abantu icenda, ivuga ko ari abasivile, bitandukanye kure nibyo Ligue Iteka yashize hanze muri iki Cyumweru turimo, yatangaje ko “igitero cya Red Tabara giheruka kugabwa i Buringa ko cyaguyemo abantu 19.”
Ligue Iteka ikavuga ko yakoze iperereza ryayo ku byerekeye igitero cy’i Buringa, mu rwego rwo kugira ngo hamenyekane ukuri no kugira ngo abahohotewe nabo bamenywe.
Ligue Iteka, ikemeza ko muri abo bapfuye harimo abasirikare icenda ba leta y’u Burundi, naho abasivile bakaba icumi, barimo abagore barindwi.
Iri shirahamwe rya Ligue Iteka ryanavuze n’amazina yabapfuye kugira ngo berekane ko hakozwe iperereza ry’imbitse.
Mu byo Ligue Iteka isobanura yagaragaje ko abarwanyi ba Red Tabara ko bagabye kiriya gitero ku masaha y’ijoro akuze, yo mu ijoro ryo ku itariki ya 25/02/2024, kandi ko bagabye iki gitero baturutse mu ishamba rya Rukoko.
Ikavuga ko uwahotewe wa mbere ko ari Sipiriyani Nizigiyimana, bakubise kugeza apfuye. Uyu yari umushumba w’ihene za Lieutenant Colonel Aaron Ndayishimiye. Ikavuga kandi ko aba barwanyi bamaze kuva mu ishyamba rya Rukoko mbere y’uko bagaba igitero babanjye guhagarara ku itorero rya Methodist libre, maze abasirikare ba leta y’u Burundi bari aho bakizwa n’amaguru batarwanye, bakaba bamwe barahunze berekeza ahari icyicaro gikuru cy’ishyaka rya CNDD FDD, abandi berekeza mu rugo rwa nyakwigendera Emile ahari icyunamo, nk’uko inyandiko za Ligue Iteka zibivuga.
Muri aka kanya Red Tabara yahise irasa ku basirikare bari bahunze , abasirikare bane bakaba barahise barasirwa ku cyicaro gikuru cy’ishyaka rya CNDD FDD, abandi basirikare batatu n’abasivile icenda baguye kurugo rwa nyakwigendera Emile, abandi basirikare ba biri baguye ahitwa kwa Badogo.
Inyandiko za Ligue Iteka ikavuga ko umurambo w’umushumba w’ihene wa Lt Col Aaron Ndayishimiye ko watwikiwe mu Modoka ubwo bari bawerekeje muri morgue, ikaba yari imodoka yo mu bwoko bwa Probox.
Inyandiko za Ligue Iteka zisoza zivuga ko “imirambo ya basivile yabanje kujanwa mu buruhukiro bwa DCA ha herereye ku k’ibuga cy’indege mpuzamahanga cyitiriwe Melchior Ndadaye, ariko iza gushingurwa mu irimbi rya mpanda, mu gihe imirambo yo ya basirikare yashinguwe ahitwa CECENI.
MCN.