Hatangajwe impinduka nshyasha zigiye gukorwa ku mujyi wa Goma.
Ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, bwatangaje ko umujyi wa Goma ugiye kugabanywamo komine enye.
Byagarutsweho na guverineri w’iyi ntara, Erasto Musaga Bahati, mu kiganiro aheruka kugirana n’abaturage bo muri ibyo bice.
Muri icyo kiganiro, yababwiye ko izo Komine, ko hari iya Karisimbi, Mugunga na Lac-Vert.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryigaruriye uyu mujyi wa Goma mu mpera z’ukwezi kwa mbere uyu mwaka, nyuma y’aho riwurukanyemo ingabo za RDC n’abambari bazo.
Iyi gahunda y’iri huriro rya AFC/M23, yo gushyiraho komine enye mu mujyi wa Goma, yafashwe mu gihe akarere hafi ya kose kari mu maboko yaryo, ndetse abarishyigikiye bavuga ko igamije kwegeranya ubuyobozi n’abaturage kugira ngo babashe kubukurikira no kubwibonamo kurushaho.