• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Saturday, September 6, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Conflict & Security

Hatangajwe umubare w’abasirikare b’u Burundi baguye mu mirwano iheruka mu Rugezi.

minebwenews by minebwenews
April 17, 2025
in Conflict & Security
0
FARDC, FDLR na Wazalendo bagabye ibitero bikomeye ku Banyamulenge.
110
SHARES
2.7k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Hatangajwe umubare w’abasirikare b’u Burundi baguye mu mirwano iheruka mu Rugezi.

You might also like

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo

Haravugwa amakuru ababaje y’igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n’ibyo Leta iri kuhohereza

I Uvira umutekano wakomeje kurushaho kuzamba, muri iri joro ho byafashe indi ntera

Abasirikare barenga 17 bo mu ngabo z’u Burundi barwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika ya demokarasi ya Congo nibo baguye mu mirwano iheruka kubahuza n’umutwe wa Twirwaneho ufatanyije n’uwa M23 mu bice bya Rugezi muri Kivu y’Amajyepfo.

Agace ka Rugezi gaherereye muri secteur ya Lulenge muri teritware ya Fizi. Bizwi ko aka gace kabarizwamo za Localite zibiri iyo kwa Budamu n’iyo kwa Sabune.

Hagati muri iki cyumweru ni bwo muri ako gace kabayemo imirwano iremereye hagati ya Twirwaneho ifatanyije na M23 bahangana n’ihuriro ry’ingabo za Congo ririmo ingabo z’u Burundi iza Congo n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na Wazalendo.

Iyi mirwano ngo isiga abasirikare b’u Burundi barenga 17 bayisezemo ubuzima.

Ikinyamakuru cya Sos Media Burundi dukesha iyi nkuru cyatangaje ko ahagana tariki ya 15/04/2025 na tariki ya 12/04/2025, habaye intambara ikomeye hagati y’ingabo z’u Burundi zifatanyije na FARDC hamwe n’abarwanyi ba Mai Mai Biloze Bishambuke, barwana n’umutwe wa Twirwaneho.

Gikomeza kivuga ko iyo mirwano yabereye mu Rugezi na Kabanju muri teritware ya Fizi. Umurwanyi wo muri Twirwaneho agihamiriza ko abasirikare b’u Burundi barenga 17 baguye muri iyo mirwano.

Nk’uko Sos Media Burundi ibigaragaza ivuga ko uwo murwanyi yanze kwivuga amazina, ariko ko yayibwiye ati: “Hari abasirikare benshi b’Abarundi bapfuye muri iyo mirwano. Twafashe umwe muri bo, hamwe n’ibyuma byabo byikorana buhanga n’imbunda.”

Nyuma yiyo mirwano izi ngabo z’u Burundi zabonetse mu mujyi w’i Baraka zihunze, aho ngo zahise za mbuka i Bujumbura mu Burundi zinyuze mu kiyaga cya Tanganyika.

Mu kugaba ibitero mu Rugezi, izi ngabo z’u Burundi zaje ziturutse ahitwa Babengwa aho bitorezaga imyitozo ya gisirikare hamwe n’abarwanyi bo muri Mai Mai bo kwa General Hamuri Yakutumba.

Abasirikare b’u Burundi bari muri Kivu y’Amajyepfo kuva mu kwezi kwa gatandatu mu mwaka wa 2022; kuba kwabo muri iki gihugu basobanura ko baje kurwanya imitwe yitwaje intwaro irwanya igihugu cyabo irimo uwa FNL na Red-Tabara ifatwa nk’umwanzi ukomeye w’ubutegets bwabo. Ariko nubwo bavuga ko baje kurwanya iyo mitwe yitwaje intwaro, bizwi ko bagaba ibitero mu Banyamulenge mu misozi ya Uvira, Fizi na Mwenga.

Inshuro nyinshi, umukuru w’igihugu cy’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, yagiye ashigikira ibyo bikorwa byagisirikare ku mugaragaro. Ijambo yatanze ryo kurangiza umwaka wa 2023, yavuze ati: “U Burundi ntibushobora kurera amaboko mu gihe imitwe yitwaje intwaro ikomeza gutera ubwoba abaturage bacu iri mu mashyamba ya Congo. Dufite uburenganzira bwo kwirwanaho, naho bidusaba kurenga imipaka z’igihugu cyacu.”

Ibi kandi yongeye kubishimangira mu mwaka wa 2024, aho yagize ati: “Abasirikare bacu bari muri RDC kugira ngo bahige abashinjwa guhungabanya umutekano w’igihugu cyacu. Ni igikorwa cyiza ku karere.”

Igisirikare cy’u Burundi nubwo kivuga ko cyaje kurwanya umutwe wa Red-Tabara ukorera muri iki gihugu, ariko bizwi ko cyifatanya n’igisirikare cya RDC n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa Mai Mai n’uwa FDLR urwanya ubutegetsi bw’i Kigali, ndetse ukaba urimo n’abasize bakoze jenocide yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Abasirikare b’u Burundi baguye mu mirwano iheruka mu Rugezi, bivugwa ko ari bo benshi kuva iki gisirikare cyagera muri Kivu y’Amajyepfo. Ahanini uko gupfa, ngo ni uko barwanira mu misozi batamenyereye.

Iyi mirwano ikaba yaratumye abaturage bava mu byabo, kuko abenshi bahise bahunga bagwiriyemo Abapfulero n’Ababembe, berekeje i Milimba, Mukela, na Kitchula.

Hejuru y’ibyo, bivugwa ko n’abarwanyi bo muri Mai Mai bayobowe na Ngomanzito batakaje byinshi, birimo imbunda no kuba kandi baratakaje n’abasirikare benshi ku rugamba nubwo umubare nyawo utatangajwe.

Hagataho, mu gihe imirwano yabiciye biracika mu Rugezi na Kabanju, andi makuru avuga ko iri huriro ry’ingabo zirwanirira ubutegetsi bw’i Kinshasa ririmo gutegura ibitero ku birindiro by’uyu mutwe wa Twirwaneho i Kahololo muri teritware ya Uvira. Ibyo bikaba byaravuzwe mu itangazo uyu mutwe uheruka gushyira hanze.

Tags: FDNBRugeziTwirwaneho
Share44Tweet28Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n’iby’imbunda nini, hasobunurwa n’impamvu yabyo

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Hafi n’i kaziba haravugwa imirwano mishya hagati ya AFC/M23/MRDP n’ingabo za RDC

Mu majwi i Uvira humvikanye ibiturika birimo n'iby'imbunda nini, hasobunurwa n'impamvu yabyo Mu ijoro ryaraye rikeye rishyira kuri uyu wa gatandatu tariki ya 06/09/2025, i Uvira mu mujyi...

Read moreDetails

Haravugwa amakuru ababaje y’igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n’ibyo Leta iri kuhohereza

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Wazalendo batangaje ibindi bazakora ku munsi w’ejo kugira ngo birukane Gen Gasita i Uvira

Haravugwa amakuru ababaje y'igikorwa kibi Wazalendo bakoze mu ijoro i Uvira, ndetse n'ibyo Leta iri kuhohereza I Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, amakuru aturuka yo mabi ni uko Wazalendo...

Read moreDetails

I Uvira umutekano wakomeje kurushaho kuzamba, muri iri joro ho byafashe indi ntera

by Bahanda Bruce
September 5, 2025
0
Uvira byakomeje kudogera abatari bake bakomerekejwe abandi bafunzwe

I Uvira umutekano wakomeje kurushaho kuzamba, muri iri joro ho byafashe indi ntera Amakuru aturuka i Uvira muri Kivu y'Amajyepfo, aravuga ko muri iri joro ryo ku wa...

Read moreDetails

I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z’u Burundi ziri guteza akajagari

by Bahanda Bruce
September 5, 2025
0
I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z’u Burundi ziri guteza akajagari

I Mulenge hiriwe ituze, gusa ku Ndondo niho Ingabo z'u Burundi ziri guteza akajagari I Mulenge muri Kivu y'Amajyepfo biravugwa ko hiriwe ituze, usibye ko ku Ndondo ya...

Read moreDetails

Ebola yongeye kwa duka muri RDC ikaba inamaze guhitana abatari bake

by Bahanda Bruce
September 5, 2025
0
Ebola yongeye kwa duka muri RDC ikaba inamaze guhitana abatari bake

Ebola yongeye kwa duka muri RDC ikaba inamaze guhitana abatari bake Icyorezo cya Ebola cyongeye kwa duka muri Repubulika ya demokarasi ya Congo, ikaba imaze no guhitana abantu...

Read moreDetails
Next Post
Gen.Alengbia wari mu basirikare bakuru ba Leta y’i Kinshasa yapfuye.

Gen.Alengbia wari mu basirikare bakuru ba Leta y'i Kinshasa yapfuye.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rugezi Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?