Hatangajwe umutwe ukomeye ugiye kurwanya Leta y’i Burundi.
Abarundi barimo n’abanyapolitiki bahungiye mu Bubiligi batangaje ko bagiye kurwanya ubutegetsi bw’i gihugu cyabo buyobowe n’ishyaka rya CNDD-FDD bakoresheje intwaro.
Ababitangaje barimo ishyaka riharanira ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano ya Arusha rya CFOR-Arusha, CN Ingeri Yarugamba na MAP Burundi Buhire.
Umwe mubayobozi b’iyi mitwe yitwaje intwaro igiye kurwanya Leta ya perezida Evariste Ndayishimiye, witwa Frederic Bamvuginyumvira wanabayeho visi perezida w’u Burundi kuva mu 1998 kugeza mu 2001, akaba ari na we perezida wa CFOR Arusha, yabwiye itangazamakuru ko biyemeje gufata intwaro bakarwanya Leta ihari, ngo kuko ikomeje kuyobora igihugu cyabo nabi.

Yagize ati: “Turebye ibyo tugiye kujyamo, nta cyatuma abantu batavuga bati ‘turafata intwaro’. Ubutegetsi mu by’ukuri ntibukeneye ko abandi bantu bavuga irindi jambo, atari bwo gusa.”
Ni naho yasobanuye ko abanyapolitiki bahungiye mu Bubiligi ba Barundi biyemeje guhuza imbaraga kugira ngo barwane urwo rugamba.
Yakomeje avuga ko bagiye gushaka abandi bantu bari hagati mu gihugu cy’u Burundi, bemera bakizirika umukanda mu rwego rwo kugira ngo barwanirire igihugu cyabo. Avuga ko abenegihugu ko bafite uburenganzira bwo kurwanya Leta mu gihe idakora inshingano zayo.
Ati: “Iyo Leta itubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu, icyo gihe abenegihugu bafite uburenganzira bwo gufata intwaro bakayivanaho.”
Aba Barundi bari mu Bubiligi biyemeje kurwanya Leta yabo, mu gihe iki gihugu cyari gisanzwe gifite indi mitwe yitwaje intwaro iyirwanya irimo uwa Red-Tabara n’uwa FOREBU n’indi. Ndetse mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka turimo undi mutwe wa Politiki witwa FRB-Abarundi na wo watangaje ko wihuje n’uwa UPR na UPF kugira ngo irwanye ubutegetsi bw’i Gitega.