Hatanze umucyo ku musirikare uheruka kwicwa arashwe mu Minembwe.
Bikubiye mu ibaruwa yashyizwe hanze n’umuyobozi w’ungirije wa sosiyete sivile ya Minembwe, Mufashi Santos, aho igaragaza ko Captain Eric Uwimana uheruka kwitaba Imana, yarashwe n’ingabo za Congo zikorera ku Kiziba mu Minembwe.
Ahagana isaha ya saa moya z’ijoro ryo ku itariki ya 13/01/2025, ni bwo Captain Eric Uwimana wari usanzwe arinda inzu ya Lt.Gen Masunzu iri ku Kiziba yishwe arashwe.
Iyi nzu uriya murinzi wo kwa Masunzu yarasiweho, iherereye hafi n’ikibuga cy’indege cya Minembwe, ikaba kandi iri mu ntera y’ikirometero kimwe uvuye aho ikambi y’abasirikare ba FARDC iri ku Kiziba.
Nk’uko bigaragara mu ibaruwa yashyizwe hanze n’umuyobozi w’ungirije wa sosiyete sivile ya Minembwe, ivuga ko “nubwo bitaratangazwa ku mugaragaragaro uwishe Captain Eric Uwimana, ariko ko amakuru y’ibanze yemeza ko yarashwe na Major Papy ureba abasirikare ba FARDC ku Kiziba.”
Muri iyi baruwa kandi, sosiyete sivile yagaragaje ko iki gikorwa cyo kwica Major Papy yakoze, atari cyo cya mbere ngo kuko tariki ya 27/10/2024, nabwo kandi yategetse Esikoti we kurasa mugenzi we warimo asaba umushahara we. Aramurasa arapfa.
Nubwo muri iyi baruwa sosiyete sivile itagaragaje icyatumye Maj Papy yica Captain Eric, amakuru yo kuruhande avuga ko mbere y’uko haba igikorwa cyo kwica barashe, hari habanje kuba intonganya hagati ya Papy na Eric. Aya makuru akavuga ko Eric yari yameneye ibanga bagenzi be ko Papy ari “interahamwe” yihinduye umunye-Kongo.
Mu busanzwe, interahamwe(FDLR) zikorana byahafi n’igisirikare cya Congo, FARDC, ndetse abenshi murizo usanga banakora mu nzego zohejuru mu buyobozi bukuru bw’Ingabo za RDC.
Uyu Eric wishwe we, akomoka mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko akaba yarashakanye n’umukobwa w’Umunyamulenge uvuka i Gakenke.
Nyuma y’iraswa rya Captain Eric Uwimana, sosiyete sivile yavuze ko muri ibyo bice humvikanye urusaku rw’imbunda rwinshi, kandi ko zaraswaga n’ingabo za Congo.
Uyu musirikare wishwe, yasize umugore n’abana 11, akaba kandi asize n’umukazana.
Tubibutse ko yashinguwe mu cyubahiro ahar’ejo tariki ya 14/01/2025, ashingurwa i Gakenke ahari umuryango w’iwe.