Hatanzwe amakuru arambuye ku rusaku rw’amasasu menshi yumvikanye mu Mikenke.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wo ku Cyumweru tariki ya 15/09/2024, amasasu menshi yarasiwe mu Mikenke ho muri Secteur ya Itombwe muri teritware ya Mwenga, nyuma y’uko abasirikare ba FARDC bari banze gutsimburwa(gukomborwa) badahawe umushahara wabo, uwo bagize igihe batawuhabwa.
Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko amezi abaye ane aba basirikare ba FARDC bakorera mu Mikenke no mu Minembwe badahembwa.
Usibye ko mu kwezi gushize haje umushahara wa bamwe abandi baviramo gutyo.
Uyumunsi nibwo iyi batayo ireba aka gace ka Mikenke, yasabwe kwimuka ikirekera mu Minembwe ku cyicaro gikuru cya brigade ireba igice kinini cyo muri teritware ya Fizi na Mwenga, abandi nabo barabyanga. Niko guhita bigumura batangira kurasa amasasu menshi arimo nay’imbunda za musaada.
Aya makuru akomeza avuga ko “iryo rasagura amasasu hejuru, byatwaye nka masaha atatu n’igice.”
Minembwe Capital News yanamenye kandi ko urwo rusaku rw’imbunda rwatewe n’abasirikare ba Leta bakoze igisa no kwigumura, rwatumye abaturage bahungira mu mashyamba abandi bikingirana mu mazu.
Ku buryo n’isoko izwi nka ‘Kansoko’ ihora irema amasaha y’umugoroba wa buri Cyumweru itarema. Iy’isoko iremera ahitwa mu Makaina, hafi n’ikibuga cy’indege cya Mikenke. Ubundi kandi nta makanisa(amatorero) yo muri ako gace yasenze, kuko n’igihe amasasu yatangiye kuraswa abakrisitu bari bamaze kugera mu materaniro, nyuma yokumva amasasu bahise bakizwa n’amaguru.
Gusa, ituze ryongeye kugaraka muri aka gace ahagana isaha z’umugoroba wajoro. Kugeza n’ubu harituze.
MCN.