Hatanzwe ibisobanuro by’uburyo imbeba yatumye urugendo rw’indege ruhagarara.
Ni amakuru yatanzwe ni kompanyi y’indege Scandinavian Airlines, SAS, aho yagaragaje ko imwe mu ndege zayo byabaye ngombwa ko ku wa gatatu tariki ya 18/09/2024 yitura gihutihuti igahagarika urugendo, nyuma y’aho imbeba ivumbutse iva mu gakarito karimo ibiryo by’umugenzi.
Indege ya Scandinavian Airlines yavaga muri Norvege ija muri Esipanye ariko ihagarara mu nzira kubera imbeba, iyi ndege yarimo iva ku murwa mukuru wa Norvege, Oslo, ijya i Malaga muri Esipanye, biba ngombwa ko igwa mu mujyi wa Copenhagen muri Danemark.
Umuvugizi w’iy’i kompanyi, Oystein Schmidt, yabwiye ibiro ntara makuru by’Abafaransa, AFP ko kugwa kw’iyo ndege kwakurikije amabwiriza ngenderwaho y’iyo kompanyi, kuko iyo mbeba ikimara kuvumbuka mu biryo by’umugenzi yahise ijya kwihisha ahantu hatagaragara,biteza impungenge ku mutekano w’iyo ndege.
Amakuru akomeza avuga ko byabaye ngombwa ko abagenzi bari muri iyo ndege bahabwa indi ibageza i Magala. Ubusanzwe amakompanyi y’indege agendera ku mabwirizwa akomeye ajyanye n’udukoko two mu bwoko bw’imbeba n’imende twagaragaye mu ndege, igihe tugaragaye, bikaba bisaba ko dukurikiranirwa hafi mu buryo bwihuse kugira ngo tutarya insinga z’indege.
Umugenzi wari muri iyo ndege witwa Jarle Barrestad wabonye ibyo bintu bwa mbere, yabwiye igitangaza makuru cya BBC ko iyo mbeba yirutse iva mu ikarito karimo ibiryo by’umugenzi, ihungira ahantu muri iyo ndege.
Uwo mugenzi yanahamije ko guhunga kw’imbeba bitigeze bihungabanya abagenzi ko hubwo bagize ituze.
MCN.