Hatanzwe icyizere ko intambara ya Israel na Hezbollah yagabanya ubukana.
Ni byatangajwe na minisitiri w’intebe wa Liban, Najib Mikati, yatangaje ko hari icyizere ko intambara imaze kwangiriza byinshi igihugu cye, ishamiranije ingabo za Israel n’umutwe wa Hezbollah, ishobora kurangira vuba.
Uyu munyacyubahiro yatangaje ibi mu gihe Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, u Bufaransa n’ibindi bihugu bikomeye basabye ko habaho agahenge k’iminsi 21 ku mupaka wa Israel na Liban.
Ibi bihugu kandi byanagaragaje ko bishyigikiye agahenge muri Gaza nyuma y’ibiganiro bikomeye byabereye mu nteko rusange y’umuryango w’Abibumbye kuri uyu wa Gatatu.
Ibi byakiriwe neza na Liban, ni mu gihe Minisitiri w’intebe w’iki gihugu, Mikati yari yatangaje ko icyo cyifuzo kizashyirwa mu bikorwa ari uko Israel izaba yiteguye gushyira mu bikorwa imyanzuro mpuzamahanga.
Abajijwe niba agahenge gashobora kugerwaho vuba, minisitiri w’intebe wa Liban, yagize ati: “Yego turabizi.”
Israel yo ivuga ko icyo ishyize imbere ari ukugarura umutekano ku mupaka wayo wo mu majyaruguru ndetse no kugarura abaturage bagera ku bihumbi 70 mu byabo, bari barahunze intambara yatangiraga hagati ya Israel na Hamas muri Gaza.
Israel yatangije ibitero simusiga by’indege kuri Libani ku wa Gatatu w’icyumweru gishize, aho kugeza ubu abantu barenga 72 bamaze kuhasiga ubuzima, mu gihe abarenga 223 bakomeretse, nk’uko bitangazwa n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza.
MCN.