Hasobanuwe impamvu hashyizweho umunsi wo kwiyiriza ubusa ku isi hose.
Papa Francis kubera agahinda yatewe n’ibihugu bikumira impunzi n’abimukira mu gihe isi irembejwe n’intambara n’imihangayiko itewe nayo, yavuze ko ku itariki ya 07/10/2024, abatuye ku isi bose bagomba kwiyiriza ubusa bagatakambira Imana igatanga amahoro.
Tariki ya 07/10/2024 nibwo umutwe wa Hamas wagabye igitero kuri Israel, kigasiga gihitanye abantu 1,200, abandi 250 bagafatwa matekwa, izo tariki n’izo Papa Francis yahisemo ko abantu basengeraho biyirije ubusa, mu rwego rwo kwinginga Imana ngo itange amahoro ku Isi. Yavuze ko uwo munsi abantu bagomba gufata akanya bagasenga kandi bakiyiriza ubusa basengera Intambara ibera hirya no hino ku isi.
Minisiteri y’ubuzima muri Gaza iyobowe na Hamas , yavuze ko muri iyi ntambara bahuye nayo muri uyu mwaka w’2024 yaguyemo abantu 40.000 ndetse barenga.
Ibijanye n’iyi gahunda y’isengesho, ryatangajwe n’umuyobozi wa kiliziya Gatolika y’i Roma, yabitangaje ubwo yasozaga misa yabereye ku kibuga cyitiriwe intumwa y’Imana Petero.
Bikaba byashinzwe hanze n’ibiro bya Vatikani, aho byagize biti: “Papa Francis yatanze ibwiriza ko ‘mu gihe imiyaga y’intambara n’umuriro w’urugomo bikomeje gusenya abantu n’amahanga yose, Umuryango wa gikristo ugomba gukora ibikorwa bya kimuntu.”
Igihe Papa Francis yahamagariraga abantu kwitabira iri sengesho yagize ati: “Reka tugendere hamwe . Reka twumve umwami. Reka tuyoborwe na mwuka.”
Ntabwo ari ubwa mbere Papa Francis ahamagariye abantu batuye Isi yose kwiyiriza ubusa no gusengera agace kose karimo Intambara, kuko yaherukaga no kubikora mu 2013 aho yasabye ko Isi yose isengera Siriya ndetse no mu mwaka w’ 2017 yasabye ko basengera Repubulika ya demokorasi ya Congo na Sudan y’Epfo kugira ngo bigire amahoro.
MCN.