Hatanzwe umucyo ku masasu yaraye araswa i Kavumu muri Kivu y’Epfo.
Ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo, ziherereye i Kavumu muri teritware ya Kabare muri Kivu y’Amajy’epfo, zaraye zikanze zirasagura amasasu menshi, maze ahitana abantu babiri abandi nabo babiri barakomereka bikabije.
Ku wa mbere tariki ya 20/01/2025, ahagana isaha z’umugoroba wajoro ni bwo FARDC yikanganye irasagura ibibombe n’amasasu ndetse naza grenade.
Ni amasasu yumvikanye ijoro ryose ryaraye rikeye. Amakuru aturuka muri ibyo bice by’i Kavumu ahari i kibuga cy’indege mu birometero nka 25 uvuye mu mujyi wa Bukavu, avuga ko ingabo zari zoherejwe ku burinzi kwarizo zikanze zihita zirasa, maze bagenzi babo nabo baherereye hirya no hino bakurikizaho icyo gikorwa cyo kurasagura buzira kumenya ibyo abari ku burinzi bikanze.
Aya makuru yemeza ko urusaku rw’imbunda ziremereye zarimo ziraswa muri ibyo bice za numvikanye no mu bice bya Kalehe, aho umutwe wa M23 wari ukomeje kwirukana ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta uzerekeza muri Kabare.
Gusa, icyo gikorwa kigayitse FARDC yakoze cyasize abantu babiri bahasize ubuzima abandi babiri nabo barakomereka bikabije, nk’uko iyi nkuru ikomeza ibivuga. Ndetse kandi binavugwa ko abakomeretse bari kwitabweho n’abaganga bakorera mu bitaro biri aho hafi.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka 33 ka gisirikare ushinzwe iperereza n’ibikorwa yemeje iraswa ry’izo mbunda, ariko yirinda kubivugaho byinshi.
Yagize ati: “Ibiturika byinshi byaturikiye i Kavumu muri Kabare. Byumvikanye ijoro ryose ryaraye rikeye.”