Hatanzwe umucyo ku mu jenerali ukomeye wa Iran wa buriwe irengero.
Brig Gen Esmail Quaani wayoboraga umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran, niwe wa buriwe irengero nyuma y’uko yari yasuye umurwa mukuru waLiban, Beirut, ugize igihe ugabwaho ibitero by’ingabo za Israel.
Mu makuru yatanzwe n’ibiro ntara makuru by’Abongereza (Reuters) ayo bavuga bahawe n’abasirikare babiri bakuru b’Ababanya-Iran, avuga ko uyu muyobozi ukomeye wo mu ngabo za Iran amaze iminsi umunani yarabuze.
Bikavugwa ko Brig Gen Esmail Quaani yasuye uyu mujyi wa Beirut nyuma y’uko igisirikare cya Israel cyari cya wu gabyeho ibitero byasize bihitanye abayobozi bakuru bo mu mutwe wa Hezbollah barimo Nasrallah Hassan n’abandi.
Agace k’i Beirut uyu muyobozi yaburiyemo, ni akitwa Dahiyeh ko mu majyepfo y’uyu mujyi mukuru wa Liban. Ariko kandi ubwo uyu muyobozi yaburirwaga irengero, icyo gihe naho ingabo za Israel zarimo zirasa ibisasu muri ibyo bice bigamije guhitana Hashem Safieddine wari umaze igihe gito afashe inshingano zo kuyobora Hezbollah. Usibye ko nawe atakivugwa aho binakekwa ko yaba yarapfuye nubwo Hezbollah itaragira icyo ibivugaho.
Gen Esmail Quaani yari umuyobozi w’umutwe udasanzwe w’ingabo za Iran kuva mu 2020, asimbuye Gen Qassem Soleimani uwo ingabo za Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ziciye muri Iraq mu 2020.
Amakuru avuga ko uyu musirikare ukomeye mu ngabo za Iran, hari impungenge ko nawe yaba yaraguye mu bitero igisirikare cya Israel gikomeje kugaba muri ibyo bice byo muri Liban.
MCN.