Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 08/01/2024, abaturage bo muri Localité ya Buramba na Nyamilima, biherereye muri teritware ya Rutsuru, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bateguye imyigaragambyo karandura yo kwa magana Wazalendu.
N’ibikubiye munyandiko abaturage ba Nyamilima na Buramba, bashize hanze kuva kuwa Gatanu, itariki ya 05/01/2024.
Amakuru yizewe avuga ko abaturage bagiye bashira inyandiko aho inzira zihurira n’imihanda; murizo nyandiko harimo ko abateguye iriya myigaragabyo bamagana ubutegetsi bwa Wazalendu.
Ati: “Twebwe abaturage ba Nyamilima na Buramba, turababaye cyane, n’ubutegetsi bwa Wazalendu, baradufunga buzira impamvu. Nta mahoro tukigira kubera kuba mu butegetsi bwa Wazalendu.”
Bakomeje bavuga bati: “Uja mw’Isoko, Wazalendu, bakagusaba Jeton, waja mw’Ishamba baka kwaka Jeton, ahariho hose, bagusaba Jeton, ibyo naryari. Uko bagusaba Jeton niko bakwaka n’Ifranga wazibura ugafungwa.”
Abaturage ba Nyamilima na Buramba, bakaba bahamagariye uruby’iruko nabazi akarengane kabo kwitabira kuri uyu wa Mbere, kugira ba magane ubutegetsi bwa Wazalendu.
Wazalendu, ni umutwe witwara Gisirikare ukorana by’ahafi n’ubutegetsi bwa perezida Félix Tshisekedi, aho ndetse perezida Félix Tshisekedi, yagiye abashimira kuruta uko ashimira Ingabo z’igihugu cye.
Ibyo byagaragaye cyane mubihe byo kw’iyamamaza kwa perezida Félix Tshisekedi, ahagana mumpera z’Ukwezi kwa Cumi nabiri(12).
Bruce Bahanda.