Hatowe ibisasu n’imbunda byari byarahishwe na FARDC n’Ingabo z’u Burundi.
Ihuriro rya Alliance Fleuve Congo, AFC/M23 ryatoraguye ibisasu n’intwaro zari zarahishwe mu bice byo mu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, bihishwe n’ihuriro ry’ingabo za Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Ibi n’ibyatangajwe na guverineri wungirije w’i ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, Manzi Willy, washyizweho na AFC/M23, yagaragaje ko igisirikare cyabo kiri gukora ibishoboka byose kugira ngo kirushyeho kubungabunga umutekano mu bice kigenzura.
Yagize ati: “Ingabo zacu zirakora uko zishoboye, kandi zigakorana umwete mu rwego rwo kugira ngo ziburizemo igishobora kugirira abaturage nabi.”
Avuga ko izi ngabo zabo zatahuye intwaro, amasasu, ibibombe ndetse n’ibindi bikoresho byagisirikare bihitana ubuzima bw’abantu.
Guverineri wungirije, Manzi Willy yemeza ko ziriya ntwaro n’ibisasu byabonetse, byari bihishye ahantu hatuwe, bityo ko ingabo za FARDC n’iz’u Burundi n’imitwe yitwaje intwaro irimo uwa FDLR na Wazalendo, byazihahishye mu rwego rwo kugira ngo zizicye abantu.
Yakomeje avuga ko ku bw’imbaraga z’igisirikare cya AFC/M23, ubuzima bw’abaturage bukomeje kurokorwa haboneka biriya bisasu byashoboraga kwangiza ubuzima bwabo, cyangwa se kubuhitana.
Willy Manzi avuga ko aho kugira ngo ingabo za Leta zishyire kubaka imbere, ahubwo zo ziharanira kwangiza no kurimbura abantu, kandi ko abo zirimbura n’abo ari Abanye-Congo nkazo.
Ashimangira ko AFC/M23 idashobora kwemera ko ibyo bintu biba intego yabo nyamukuru, ngo kuko yo iharanira gushyira ubuzima bw’abantu imbere, mu kubarinda ndetse no kubaremera icyizere cy’ejo hazaza.
Yasoje avuga ko AFC/M23 yubaka, kandi ko buri muturage uherereye mu bice igenzura, imubungabungira umutekano usesuye uko bwije n’uko bukeye.