Havuzwe amakuru arambuye ko Gen Muhoozi ateganya kongera guhura na Gen Tshiwewe wa RDC.
Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda Kainarugaba Muhoozi, umuhungu wa Perezida Yoweli Kaguta Museveni, akaba n’umujanama we mu bikorwa bya gisirikare, arimo aritegura kongera guhura na mugenzi we wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, Gen Christian Tshiwewe Songesa, kugira ngo baganire ibyubufatanye.
Ni amakuru yashyizwe hanze ku ya 20/09/2024, na Gen Kainarugaba Muhoozi, aho yakoresheje urubuga rwe rwa x, avuga ko ateganya kongera guhura vuba na mugenzi we wa RDC kugira ngo baganire ku byubufatanye . Yagize ati: “Ndangira ngo mpe ikaze umuvandimwe wanjye wo muri RDC, Gen Christian Tshiwewe, umugaba mukuru wa FARDC vuba. Nshimira abasirikare b’intwaro ba FARDC ku bwo kwifatanya natwe mu gutsinda ADF. Tububaha nk’abasirikare. Twiteguye gukomeza ubufatanye.”
Aba basirikare bakuru b’ibihugu byombi, baherukaga guhura mu kwezi kwa Gatanu uyu mwaka, ubwo bahuriraga i Kasindi, ku mupaka uhuza Repubulika ya demokarasi ya Congo na Uganda. Icyo gihe baganiriye ku bufatanye bw’impande zombi mu bikorwa byiswe ‘operation shujaa’ byo kurwanya umutwe w’iterabwoba wa ADF byatangiye mu 2021.
Muri uru ruzinduko, Gen Muhoozi yaherekejwe n’umugaba w’ingabo zirwanirira ku butaka, Lt Gen Kayanja Muhanga n’uwari Komanda w’ingabo ziri mu bikorwa byo kurwanya ADF, Major Gen Dick Orum.
MCN.