Havuzwe amakuru atunguranye y’umupilote waguye mu ndege iri mu kirere.
Abagenzi batunguwe no kumva umupilote batangiranye urugendo atwaye indege yapfuye bari mu kirere umupilote wa sosiyete ikora ingendo zo mu kirere ya Turkish Airlines, yapfuye ubwo yari atwaye indege mu rugendo ruva muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu mujyi wa Seattle yerekeza mu mujyi wa Istanbul muri Turukiya.
Uwapfuye yitwa IIcehin Pehlivan yari afite imyaka 59 y’amavuko. Amakuru ava muri ibyo bice avuga ko yataye ubwenge ubwo indege yari iri mu kirere ayitwaye, umwungirije wari hafi aho ahita amugoboka akomeza gutwara.
Ibi byemejwe n’ubuyobozi bwa sosiyete ya Turkish Airlines, aho bwatangaje ko Pehlivan yahawe ubutabazi bw’ibanze ariko biranga , bibangombwa ko indege igwa ku kibuga cy’indege cyari hafi aho. Kubw’amahirwe make, Pehlivan yaje kuvamo umwuka wabazima indege itaragwa hasi.
Uyu mupilote yapfuye indege ikiri ku butaka bwa Leta Zunze Ubumwe, igwa mu mujyi wa New York kugira ngo hategurwe uko abagenzi bafashwa kongera gufata urugendo.
Uyu mupilote wapfuye, yari amaze imyaka 17 muri Turkish Airlines kuko yatangiye kuyikorera mu 2007. Ahagana mu kwezi kwa Gatatu uyu mwaka nibwo yari aheruka gukorerwa isuzuma ry’ubuzima, basanga nta kibazo afite, nk’uko ubuyobozi bwa Turkish Airlines bwakomeje bubitangaza.
Urupfu rw’uyu mupilote rwatunguye benshi bari muri iyo ndege.
MCN