Havuzwe amakuru y’abantu bishwe barashwe n’uwari witwaje imbunda muri Leta ya Georgia.
Amakuru avuga ko ari abantu bane bahitanywe n’amasasu, nyuma y’uko umuntu waje yitwaje intwaro ku ishuri rikuru rya Apalachee muri Leta ya Georgia mu majyepfo ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Ibitangaza makuru byo muri icyo gihugu bivuga ko usibye abo bane bishwe, abantu benshi bakomerekeye mu irasa ryabereye mu ishuri ryisumbuye rya Apalachee riri mu mujyi wa Winder.
Abashinzwe umutekano basobanuye ibyabaye bavuga ko hari benshi bakomeretse ubwo barimo bahunga.
Umuntu ukekwaho icyaha arafunze, nk’uko ibiro bya sherifu wa Komine ya Borrow yabivuze mu itangazo.
Mu kiganiro gito yagiranye n’abanyamakuru, Sheriff Jud Smith yagize ati: “Ibyo tubona inyuma yacu uyu munsi, ni igikorwa cya sekibi.”
Smith ntabwo yemeje ko abantu bishwe, gusa yavuze ko hari inkomere nyinshi muri uko kurasa.
Umuvugizi w’amashuri muri Komine ya Borrow, yavuze ko ibintu bisa n’ibyasubiye mu buryo, kandi ko abanyeshuri boherejwe iwabo hagati mu munsi.
Amashusho yashizwe hanze na tv yafatiwe mu kirere yerekanaga imodoka zitwara abarwayi, hanze y’icyo kigo cy’ishuri ry’isumbuye.
Televisiyo ya CNN yavuze ko yiboneye umurwayi ashyirwa muri Kajugujugu yari yururukiye kuri iri shuri.
Perezidansi ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, mu itangazo yavuze ko Perezida Joe Biden, yavuganye n’abanyamakuru ibyirasa , kandi ko ubuyobozi bwe buzakomeza gukorana n’abayobozi bo ku rwego rw’igihugu, urwa Leta n’abayobozi bo ku nzego z’ibanze, uko bazagenda barushaho kumenya andi makuru.
MCN.