Havuzwe amakuru y’umugore umaze imyaka 30 adasinzira, hamenyekana n’impamvu yabiteye.
Ni umugore witwa Nguyen Ngoc My Kim, uzwi cyane ku izina rya “Umudozi w’umugore utaryama(The seamstress who never sleeps), atuye mu Ntara ya Long An mu gihugu cya Vietnnam, ntiyeze asinzira mu myaka 30 mu gihe amaze imyaka 49 avutse, nk’uko uyu mudamu yagiye abitangariza ibitangaza makuru bitandukanye.
Mu gihe cyose, uyu mugore yabajijwe n’itangaza makuru ku bijanye no kuba amaze igihe ataryama, yakomeje kubihamya ko amaze imyaka 30 ataryama ngo asinzire, kandi ko bitigeze bigira ingaruka ku buzima bwe na gato.
Gusa, uwo mugore avuga ko atavukanye ubwo bushobozi bwo kutaryama ngo asinzire ahubwo ko yagiye abyitoza mu gihe yari umukobwa w’umwangavu. Ibitotsi bye ngo byatakaye cyane kubera ko yimenyereje kujya asoma mu masaha y’ijoro cyane, ndetse ngo mu gihe yari atangiye umwuga we wo kudoda yarakoraga cyane akageza n’ijoro kugira ngo ashobore kurangiza imyenda y’abakiriya yabaga afite. Byaje kugera ku rwego rw’uko yumva nta bitotsi na bikeya agira, akumva adakeneye kuryama rero, akabyihorera rwose.
Amajoro yose akajya abigenza atyo, agakomeza agakora ijoro rigaca. Aganira n’abanyamakuru, hamwe yagize ati: “Nicaraga imbere y’imashini yanjye idodo, singerageze kujya mu buriri ngo ndyame kuko nabaga mfite impungenge ko byambuza kurangiza imyenda y’abakiriya ku gihe.”
Yakomeje agira ati: “Ku ntangiriro, hari ubwo nahuraga n’ibintu binkomereye mu masaha y’ijoro, nko kuba agatotsi gatoya kaza kakantwara, ngakora amakosa menshi mu gihe ndimo ndoda, ubundi rimwe na rimwe nkumva naniwe cyane, hari n’igihe nagize impanuka nkeya zo mu muhanda biturutse ku munaniro.”
Yunzemo kandi ati: “Ariko, nyuma yo kumara igihe ntaryama, bikamara amezi, imyaka, amaso yanjye ndetse n’umubiri wanjye byaje ku menyera kubura ibitotsi. Kuva ubwo, sinashoboraga kuryama no mu gihe nabaga numva mbishaka.”
Uyu mudamu Ngoy My Kim yaje kuba icyamamare ku mbuga nkoranyambaga muri iyi Ntara akomokamo, kuko abantu baramubonaga akora umunsi wose, ndetse n’ijoro ryose arimo adoda, amatara yaka ndetse n’imiryango yaho adodera ngo ikarara ifunguye, hakaba n’ubwo abantu binjiramo mu ijoro ngo barebe uko arimo akora.
Ati: “Ku ntangiriro, abantu bacyeya nibo batangazwaga cyane no kuba ntaryama, nyuma umubare w’abatangazwaga no kubona mpora mu kazi nkora ugenda wiyongera, nyuma birenga kumvikana nk’ibihuha, nkomeza kugenda namamara cyane kubera ubushobozi bwanjye bwo kudasinzira.”
Kimwe mu binyamakuru byamuganirije, hari icyitwa OddityCentral cyatangaje ko, ubu Nguyen Ngoc My Kim asurwa n’abaturutse imihanda yose, baje kureba uko ahora mu kazi kandi akaba amaze imyaka 30 ataryama, gusa ngo si we wa mbere muri Viennam ukoze icyo kintu kidasanzwe, kuko hari undi musaza witwa Thi Luu, uwo akaba ari umuhinzi w’imyaka 80, akaba amaze imyaka 60 ataryama ngo asinzire.
MCN.