Havuzwe amakuru y’umusirikare wa FARDC warashe umuturage ntacyo bapfuye
Umusirikare wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, FARDC yarashe umuturage aramukomeretsa ntacyo bigeze bavugana.
Nk’uko aya makuru abivuga ni uko uriya musirikare wa FARDC agace yarasiyemo uwo muturage kitwa Ndeya Ure, gaherereye muri teritware ya Mwenga muri Kivu y’Amajyepfo.
Ako gace niko gaherereyemo umupaka ugabanya teritware ya Mwenga n’iya Shabunda izwi kuba ari yo nini mu materitware agize intara ya Kivu y’Amajyepfo. Inazwiho kandi ko yibitseho amabuye y’agaciro anyuranye.
Bivugwa ko iki gikorwa kigayitse uwo musirikare yagikoze ku gicamunsi cy’ejo ku wa gatanu tariki ya 03/10/2025.
Mu mashusho abigaragaza, yerekana umugabo ukiri muto ari kuva amaraso. Anamugaragaza ubona yegamijwe n’undi mugabo.
Hari na ho aya mashusho amugaragaza ari imbere y’umuganga ari kumwitaho, ndetse yanamukuyemo n’isasu mu kuguru uko yari yarashwemo.
Mu butumwa bw’amajwi bwatanzwe n’umwe wari hafi yaho uyu mugabo yarasiwe bugira buti: “Uyu ni Droguba, yakomerekejwe mu buryo budasanzwe. Biratangaje, umusirikare wa FARDC utari n’Umzalendo kurasa umuturage nk’uyu kandi batari basanzwe baziranye.”
Burakomeza buti: “Umusoda wa FARDC ni we wa murashe. Birababaje! Ibi byo ntibisanzwe”
Hari andi makuru yo ku ruhande avuga ko uyu musirikare warashe uriya mugabo yari asinze, kuko bahuriye mu nzira agahita amwerekezaho imbunda aramurasa.
Nyuma yo kumukomeretsa, abari begereye aho icyo gikorwa cyabereye, bahise bihutana uwarashwe ku bitaro biri mu mujyi wa Shabunda; kuri ubu akaba ari kwitabwaho n’abaganga babikoraho, nk’uko amakuru akomeza abivuga.


