• Shop & Explore
  • About Us
  • Privacy Policy
Monday, September 8, 2025
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • sport & entertainment
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home World News

Havuzwe andi makuru agaragaza uko byifashye i Kanyabayonga, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.

minebwenews by minebwenews
June 11, 2024
in World News
0
Havuzwe andi makuru agaragaza uko byifashye i Kanyabayonga, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Ku mugoroba wo ku wa Mbere, ejo hashize, i Kanyabayonga habaye urugamba rukomeye rwahuzaga ihuriro ry’Ingabo za leta ya Kinshasa na M23 igamije gushiraho iherezo ryanyuma ubutegetsi bwa perezida Felix Tshilombo.

You might also like

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

Ni imirwano yaberaga mu duce turi mu birometero nka cumi uvuye muri centre ya Kanyabayonga ho muri teritwari ya Rutshuru ndetse ikaba ifite n’agace ku butaka gakora muri teritwari ya Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyarugu.

Amasoko dukesha iy’inkuru avuga ko uru rugamba ko rwatangije n’ihuriro ry’ingabo za leta ya Perezida Felix Tshilombo, ndetse ko iri huriro ryagabye ibitero mu birindiro bya M23 biri ahitwa Butalongola na Kilambo.

Nk’uko ay’amakuru avuga n’uko ibi bitero Ingabo za leta za bikoze mu rwego rwo kugira ngo zihashye M23, ni mu gihe uyu mutwe ugoteye iri huriro ry’ingabo za RDC muri Kanyabayonga. Bityo zikaba zari zishaka kwirukana M23 mu nkengero ziyi centre.

Amakuru yibanze avuga ko M23 ifite inkengero za Kanyabayonga usibye umuhanda umwe uhuza Kaïna na Butembo niwo ugenzurwa n’Ingabo za SADC zirwanirira leta ya Tshisekedi.

Ku rundi ruhande amakuru ava i Kanyabayonga yatanzwe n’abasirikare ba FARDC avuga ko muri iyi mirwano yabereye mu nkengero za Centre ya Kanyabayonga ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere ko muri uyu mujyi muto ariko ufatwa nk’ingenzi hatewe ibisasu biremereye kandi ko byarashwe na M23.

Ay’amakuru akomeza avuga ko ibyo bisasu byagize icyo byangiriza harimo ko hari n’abantu bya komerekeje.

Kandi banasobanura ko ibyo bisasu ko byaguye neza muri Quartier ya Buhundu yo muri Kanyabayonga.

Gusa ntacyo ubuyobozi bwa M23 buragira icyo buvuga kuri ibyo birego bashinjwa n’igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kirwanira muri Kanyabayonga.

Tubibutsa ko iyi mirwano ihanganishije M23 n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ikomeje kubera i Kanyabayonga imaze igihe kirenga iminsi icumi nibiri. Kugeza ubu M23 iracyagenzura inkengero z’iyi centre usibye uwo muhanda umwe twavuze haruguru, mu gihe abarwana ku ruhande rwa leta nabo bakiri muri centre ya Kanyabayonga.

            MCN.
Tags: Ihuriro ry'Ingabo za RDCImirwanoKanyabayongaM23
Share24Tweet15Send
minebwenews

minebwenews

Recommended For You

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y’ingabo avuga n’impamvu

Perezida Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo avuga n'impamvu Perezida wa Leta Zunze ubumwe z'Amerika, Donald Trump yahinduye izina rya minisiteri y'ingabo ayita minisiteri y'intambara, avuga ko isi...

Read moreDetails

Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

by Bahanda Bruce
September 6, 2025
0
Icyemezo gikakaye n’icyo ubutabera bw’i Dubai bwafashe ku mwana w’umukobwa w’imyaka 23

Icyemezo gikakaye n'icyo ubutabera bw'i Dubai bwafashe ku mwana w'umukobwa w'imyaka 23 Umukobwo w'imyaka 23 y'amavuko witwa Mia O'Brien ukomoka mu ntara ya Liverpool mu Bwongereza urukiko rw'i...

Read moreDetails

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

by Bahanda Bruce
September 4, 2025
0
U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango

U Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zitari zizwi ko buzigira, bitera isi icyikango Mu karasisi gakomeye aho u Bushinwa bwamuritse intwaro zimwe zitari zizwi hamwe n'abasirikare ibihumbi batambuka badasobanya,...

Read moreDetails

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

by minebwenews
August 31, 2025
0
U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban

U Burusiya bwavuze impamvu bugiye gutera inkunga Aba-Taliban Guverinoma y'u Burusiya yasezeanyije iy'Aba-Taliban kuyitera inkunga kurushaho uko bwahoraga buyibatera. Bisanzwe bizwi ko Leta y'Aba-Taliban ko ari yo iyoboye...

Read moreDetails

Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

by minebwenews
August 31, 2025
0
Kubera telefone minisitiri w’intebe wa Thailand yegujwe

Kubera telefone minisitiri w'intebe wa Thailand yegujwe Urukiko rw'ikirenga rwo muri Thailand rwafashe icyemezo cyo kweguza minisitiri w'intebe w'iki gihugu, Poetongtarn Shinawatra, kubera ikiganiro cya telefone yagiranye na...

Read moreDetails
Next Post
Umutwe wa m23 washinze ubuyobozi bw’abawushyigikiye mu bihugu biri hanze ya RDC.

Umutwe wa m23 washinze ubuyobozi bw'abawushyigikiye mu bihugu biri hanze ya RDC.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • Religion
  • Shop & Explore
  • sport & entertainment
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge AFC/m23 Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Iran Israel Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Trump Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?