Havuzwe andi makuru mashya ku muririmbyi Mbonyi Israel.
Ni amakuru avuga ko uyu muririmbyi Mbonyi Israel uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana yashize umukono ku masezerano yo kwamamaza ikinyobwa gikorwa na SKOL.
SKOL ni ikinyobwa bivugwa ko kidasembuye, gisanzwe gikorwa n’uruganda rwa SKOL. Mbonyi ubwe yatangaje ko kwa mamaza iki kinyobwa cya SKOL bitazabangamira umuhamagaro we.
Igihe c’isaha z’igicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, itariki ya 26/07/2024, nibwo ubuyobozi bw’uruganda rwa SKOL bwahuye na Israel bumwemeza nka “Brand Ambassador ‘ mushya wa Malton.
Eric Gilson usanzwe ari umuyobozi mukuru waruriya ruganda rwa SKOL yashimangiye ko kwemeza uyu muhanzi ari amahitamo meza kuri iki kinyobwa cy’umwimerere cyatangiye gukundwa n’abatari bake.
Yagize ati: “Impamvu yatoranijwe nta yindi nuko ari mwiza mu beza kandi na Molton ikaba ari ikinyobwa cya mbere . Twishimiye gukorana na we.”
Nyuma Israel Mbonyi nawe yaje gusobanura uko igitekerezo cyo kwa mamaza iki kinyobwa yakigize.
Ati: “Nari kumwe na bamwe mu nshuti zanjye turi kuganira, ndagisogongera numva ndagikunze. Aho niho byahereye biza.”
Yanavuze kandi ko kwa mamaza iki kinyobwa bidakwiye gufatwa nk’aho yataye intego ze kuko kuba kidasembuye byonyine nta kabuza ko kuba yacyamamaza.
SKOL nayo yashyize hanze iki kinyobwa gifite intero ya ‘uburyohe bumara inyota,’ itangariza abantu bose ko bashobora kukibona aho ariho hose mu Rwanda yakibona yishyuye 600 Frw.
MCN.