Havuzwe ibigaragaza ko Wazalendo barimo kwitegurira kongera gutera i Nyangenzi.
Abarwanyi bo muri Wazalendo bafasha igisirikare cya Repubulika ya demokarasi ya Congo kurwanya umutwe wa m23 barimo kwitegura kongera kugaba igitero i Nyangenzi nk’uko aya makuru MCN iyakesha abaturiye ibice biherereyemo Wazalendo muri Walungu.
Bikubiye mu butumwa ubwanditsi bwacu bwahawe n’abatuye i Kaziba muri teritware ya Walungu mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, aho bugaragaza ko Wazalendo bari i Kaziba babagaragarije ko bagiye kugaba igitero simusiga i Nyangenzi.
Agace ka Nyangenzi kabarizwa muri teritware ya Walungu, ni agace gaherereye mu ntera y’i birometero bibarirwa mu 15 uvuye mu mujyi wa Bukavu ufatwa nk’umurwa mukuru w’i ntara ya Kivu y’Amajyepfo, uwo m23 yabohoje tariki ya 16/02/2025.
Nk’uko aya makuru bayavuga ni uko Wazalendo baraha i Kaziba igisirikare cya RDC kiri i Uvira cyaboherereje ibibunda binini n’ibindi bikoresho byagisirikare bikoreshwa ku rugamba birimo n’amasasu.
Ni mu gihe kandi n’inkomeri za Wazalendo zirenga 100 zarimo zivurirwa muri aka gace k’i Kaziba zahavanwe zijanwa i Uvira. Ibyo bikaba byakozwe mu rwego rwo gutinya ko mu gihe m23 yobarusha amaboko ishobora kuza ikabohoza n’aka gace k’i Kaziba.
Usibye kohereza aba Wazalendo bari i Kaziba ibikoresho bya gisirikare, bakomeje no ku hiyongera ku bwinshi aho bahaza baturutse hirya no hino.
Aya makuru nk’uko twayahawe n’utashatse ko amazina ye aja hanze ku bw’umutekano we yagaragaza ko ku wa mbere ari bwo aba Wazalendo bashobora kongera kugaba igitero i Nyangenzi.
Ati: “Imyiteguro ya Wazalendo yokongera gutera i Nyangenzi yatangiye kuva ku wa gatanu muri iki cyumweru, bari kubitegura i Kaziba. N’ibi bakoze bahavana inkomeri zabo zarimo zihavurirwa bigaragaza ko botera ku wa mbere w’iki cyumweru tugiye gutangira.”
Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo ni bwo kandi igitero cy’aba Wazalendo cyagabwe i Nyangenzi, ariko nubwo ari bo bakigabye, amakuru avuga ko bagikubitiwemo, kandi ko bakiguyemo ku bwinshi. Ubundi kandi banagikomerekeramo kuko aya makuru agaragaza ko abagera ku 100 ni bo bagikomerekeyemo.
Kuva m23 ibohoje iki gice cy’i Nyangenzi mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, icyo gitero Wazalendo baheruka kuyigabamo cyari ku nshuro ya kabiri.
Kugeza ubu uyu mutwe niwo ukigenzura Nyangenzi, nubwo abo barwayi bo muri Wazalendo bakomeza kuyigabamo ibyo bitero.
Abatuye i Kaziba kandi barasaba ko m23 yaza ikabohoza iki gice cy’iwabo, ngwikacyirukanamo aba barwanyi bo ku ruhande rwa Leta. Ngo kuko barabasahura bakabakorera n’ubundi bugizi bwa nabi, harimo ko banafata n’abagore ku ngufu.
Ubu butumwa abantu bari i Kaziba batangiye kubugenera m23 mbere yuko ifata iki gice tariki ya 12/03/2025 ikaza kucyikuramo nta mirwano ibaye.
Bagira bati: “Turasaba m23 kuza i Kaziba ikirukana aba bajinga batubujije amahoro. Nibakomeza kuba aha nta mahoro abaturage b’i Kaziba bazagira.”