Havuzwe ibindi byimbitse ku gisasu Igisirikare cya Israel giheruka gutera ku butaka bwa Iran.
Ni gisasu cyatewe ku wa Gatanu tariki ya 19/04/2024, nk’uko byagiye bitangazwa n’ibitangaza makuru bitandukanye aho hari n’ibyatangaje ko ayo makuru atari yo, kwa hubwo Iran yikanze.
Ay’amakuru avuga kuri icyo gisasu yagiye ahindagurika, aya vuga ko Israel ari yo yagabye icyo gitero yari ashingiye ku kuba Israel yaratangaje ko Iran igomba kuzabona ingaruka zigitero iheruka kugaba kuri Israel.
Ntacyo Israel yigeze itangaza nyuma y’uko Iran yari maze kuyishinja gutera igisasu mu bice bizwi ko ari ibirindiro bikomeye by’Igisirikare cya Iran.
Dufatiye ku makuru yashizwe hanze n’urubuga rwa Theinteldrop.org rwatangaje ko rufite amakuru rwatohoje avuga ko Israel mu kurasa kiriya gisasu yakoresheje indege y’intambara yo mu bwoko bwa F-35 aho iyi ndege bayipakiye ibibunda biremereye n’ibisasu by’u bumara.
Iki gitangaza makuru ki vuga ko iyo ndege mukuja kurasa muri Iran yanyuze mukirere cy’u Burasirazuba bwa Israel, inyuze mu gihugu cya Jordania ibona kwa mbuka ku butaka bwa Iran.
Inkuru ikomeza ivuga ko iyo ndege yateye iki gisasu gifite ubuhanga bwo kuneka mu buryo cyari ki gamije kumenya ahantu hose habikiwe ibisasu bya kirimbuzi byo mu rwego rwo hejuru by’Igisirikare cya Iran.
Iki gitangaza makuru cya navuze ko Igisasu cya Israel cyari gifite ubushobozi bwo gusisinziriza ikorana buhanga ryose ry’igisirikare cya Iran.
Ariko ibi bikaba bitaragezweho nk’uko Israel yabyifuzaga, ngo kuko igisasu cya Israel cyaje kwitangwa na Air Force y’igisikare cy’u Burusiya.
Iki gitangaza makuru cyasoje ay’amakuru kivuga ko Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ahagana mu mwaka w’ 2023, ko nayo yigeze ku gerageza gusinziriza ibibunda biremereye bya Iran ikoresheje indege zikorana buhanga zari ziherereye mu birometre 7000.
MCN.