Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
  • Home
  • Conflict & Security
  • Regional Politics
  • World News
  • History
  • About Us
    • Privacy Policy
No Result
View All Result
Minembwe Capital News
No Result
View All Result
Home Uncategorized

Havuzwe ibyashikiye perezida Félix Tshisekedi aho yari arwariye i Bruxelles mu Bubiligi.

Bruce Bahanda by Bruce Bahanda
August 7, 2024
in Uncategorized
0
Havuzwe ibyashikiye perezida Félix Tshisekedi aho yari arwariye i Bruxelles mu Bubiligi.
60
SHARES
1.5k
VIEWS
Share on FacebookShare on TwitterShare on Whatsapp

Havuzwe ibyashikiye perezida Félix Tshisekedi aho yari arwariye i Bruxelles mu Bubiligi.

You might also like

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Amakuru yamaze gushirwa hanze n’ibiro by’uyu mukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi avuga ko yabazwe muri iy’i minsi yari amaze arwariye mu Bubiligi ariko ko yakize.

Nk’uko ibi biro bya perezida wa RDC bivuga n’uko perezida Félix Tshisekedi yabazwe kandi ko yabazwe ingasire z’urutirigongo.

Mbere amakuru yabanje kuvugwa ko perezida Félix Tshisekedi arwaye umutima, ariko nyuma yaho byasubiye kuvugwa ko arwaye kanseri, nk’uko byavugwa ko ibyo byatangajwe n’umwe mu basirikare bashinzwe ku murinda.

Ubu rero ho, ibiro bya Tshisekedi byavuzwe ko yabazwe ingasire z’urutirigongo kandi ko yamaze koroherwa.

Aya makuru anavuga ko kuri ubu uyu mukuru w’igihugu yerekeje i Kinshasa nyuma yaho akiriye akaba yaranatanze ikiganiro ku munsi w’ejo hashize muri ambasade ya Congo iri mu Bubiligi.

Muri iki kiganiro niho yongeye kumvikana avuga ko nta munsi n’umwe azigera aganira n’umutwe wa m23 ndetse kandi avuga ko u Rwanda ari rwo ruri gusaba kumvikana n’iki gihugu cya RDC ku kurangiza intambara ibera mu Ntara ya Kivu Yaruguru.

Yagize ati: “Nta bwo nzigera nganira n’umutwe wa m23. Oya ntibizabaho.”

Tshisekedi usibye gutangaza ko u Rwanda rumusaba kugirana ibiganiro nawe, yanavuze kandi ko Perezida w’u Rwanda ari umwicanyi.

Yagize: “Perezida w’u Rwanda Paul Kagame niwe uri gusaba ibiganiro kuri leta yanjye, ariko ni umwicanyi.”

Kubyerekeye ibi, umuvugizi wa Tshisekedi ari we Tina Salama, we akoresheje urubuga rwe rwa x, yavuze ko perezida wabo yakize kandi ko yerekeza i Kinshasa ngwaho ari buyobore inama idasanzwe y’abaminisitiri.

Ati: “Perezida wa Repubulika ya demokarasi ya Congo, ameze neza kuri ubu kandi biteganijwe ko ari buze kuyobora inama idasanzwe y’abaminisitiri i Kinshasa.”

Ibyo bibaye mu gihe imirwano yongeye gukara mu Burasirazuba bwa Repubulika ya demokarasi ya Congo, kandi umutwe wa m23 ukaba wongeye kugira uduce twingenzi wigarurira, turimo Ishasha, Nyamilima n’ibindi bice byo muri Grupema ya Binza.

          MCN.
Tags: Aho yararwariyeIbyashikiye TshisekediMu Bubiligi
Share24Tweet15Send
Bruce Bahanda

Bruce Bahanda

Amakuru yizewe Kandi azira igihe ntahandi wayasanga atari kuri Minembwe Capital News. Tubagezaho Amakuru yomubiyaga bigari ndetse nohirya nohino kw'Isi. Murakaze neza mwese Kuri Minembwe Capital News.

Recommended For You

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi

by Bruce Bahanda
May 29, 2025
1
Amakuru avugwa ku bitero FARDC iri gutegura kugaba i Mulenge.

Uwari uhetse kwica abatabazi bari i Mulenge yatawe muri yombi. Hafashwe umukobwa wari ufite misiyo yo kwica abayobozi bo muri Twirwaneho mu misozi miremire y'i Mulenge muri Kivu...

Read moreDetails

Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

by Bruce Bahanda
April 28, 2025
0
Iby’impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi.

Iby'impinduka zigiye kuba ku rubuga rwa Whatsapp rusanzwe rukoreshwa na benshi. Urubuga rwa Whatsapp rwamamaye ku isi cyane, ahanini mu gufasha abantu kuganira, rugiye gushyiraho uburyo bwo kurinda...

Read moreDetails

Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

by Bruce Bahanda
April 12, 2025
0
Banyamulenge Unite in Mbarara to Honor Mulenge Hero Rukunda Makanika

Banyamulenge living in Mbarara, Uganda, are honoring the hero of Mulenge, General Rukunda Michel, widely known as Makanika. In this regard, they are organizing a football match, and...

Read moreDetails

The Kinshasa Government has once again shown AFC/M23 severe Obstacles in Negotiations

by Bruce Bahanda
April 11, 2025
0

The government of the Democratic Republic of the Congo has requested the authorities in Doha, Qatar, to ask AFC/M23 to withdraw its fighters from all areas it has...

Read moreDetails

What you should know about what is being said in Kisangani.

by minebwenews
April 2, 2025
0
What you should know about what is being said in Kisangani.

The city of Kisangani in the province of Tshopo, which is the third largest in Congo after Kinshasa, the capital city of DRC Congo, and Lubumbashi in the...

Read moreDetails
Next Post
Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa wafashe akandi gace kingenzi muri Kivu Yaruguru.

Umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa Kinshasa wafashe akandi gace kingenzi muri Kivu Yaruguru.

Browse by Category

  • Conflict & Security
  • History
  • Regional Politics
  • Religion
  • Uncategorized
  • World News

Minembwe Capital News

MINEMBWE DUTANGAZA AMAKURU ATOHOJE KANDI YIZEWE Y'I MULENGE NO MU KARERE, NDETSE NO KU ISI HOSE.

CATEGORIES

BROWSE BY TAG

Abanyamulenge Abaturage Amerika Bibogobogo Bukavu Burundi Evariste Ndayishimiye Fardc FDLR Fizi Goma ibiganiro Ibitero Igitero Ihuriro ry'Ingabo za RDC Imirwano Imyigaragambyo Ingabo z'u Burundi Intambara Israel Ituri Kenya Kinshasa Kivu yamajy'Epfo M23 Masisi Maï Maï Mikenke Minembwe Monusco Paul Kagame Rdc Rurambo Rwanda SADC Sake Tshisekedi Twirwaneho U Burusiya Uganda Ukraine Umutekano U Rwanda Uvira Wazalendo

© 2025 minembwe

No Result
View All Result
  • Home
  • Regional Politics
  • Conflict & Security
  • World News
  • About Us
    • Privacy Policy

© 2025 minembwe

This website uses cookies. By continuing to use this website you are giving consent to cookies being used. Visit our Privacy and Cookie Policy.
Are you sure want to unlock this post?
Unlock left : 0
Are you sure want to cancel subscription?