Havuzwe ibyimbitse ku basirikare benshi barwanirira leta ya Kinshasa bafashwe matekwa n’umutwe wa M23.
Ni mu mirwano yabaye tariki ya 02/08/2024, hagati ya M23 n’ihuriro ry’Ingabo za RDC, n’iyo M23 yafatiyemo matekwa abasirikare bivugwa ko ari benshi bo ku ruhande rwa leta ya Kinshasa ikaba yarimo ibera mu duce duherereye muri teritware ya Rutshuru mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Muri iy’i mirwano, ay’amakuru avuga ko yafatiwemo abasirikare benshi ba leta ya Kinshasa, barimo abasirikare bakuru babiri, umwe ufite ipeti rya Colonel n’undi ufite irya Major. Mu gihe abandi bo batigeze batangazwa umubare ariko bikavugwa ko abafashwe batari munsi y’abasirikare 17, kandi ko barimo aba FARDC n’ab’u Burundi.
Nk’uko byavuzwe kuva kuri uyu wa Gatanu w’ejo hashize, urwo rugamba rwafatiwemo abo basirikare ba FARDC n’abambari bayo rwarimo rubera ahitwa Kigunga na Kaseguro ho muri Grupema ya Binza.
Usibye kuvuga ko m23 yafashe abasirikare benshi ba leta ya Kinshasa n’ab’uburundi amatekwa kuri uyu wa Gatanu, uyu mutwe wa nigaririye uduce twinshi two muri Chefferie ya Bwisha, uturimo Katolo, katwiguro Kisharo, Makoka, Shabafu Kasave, Kamukwale n’ahandi, nk’uko iy’inkuru Minembwe Capital News tuyikesha bamwe mu barwanyi ba M23.
Gusa, iyi mirwano ikomeje guca ibintu mu gihe igihugu cy’u Rwanda na Congo Kinshasa bikomeje kugirana ibiganiro bigamije guhoshya umwuka w’intambara iri mu Burasirazuba bw’iki gihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo.
Kimweho uruhande rwa m23 ruvuga ko ibyo biganiro bitabareba ngo kuko batigeze batumirwa muri ibyo biganiro, ariko kandi bagashimira impande zirimo guhura mu rwego rwo gushakira amahoro n’umutekano iki gihugu cya RDC.
MCN.